Ni ibyatangajwe na Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Prof Ngabitsinze Jean Chrysostome, kuri uyu wa Kabiri, tariki 9 Gicurasi 2023, ubwo yari mu biganiro na Komisiyo Ishinzwe Ingengo y'Imari n'Umutungo, mu Nteko Ishinga Amategeko.
Ni ibiganiro byagarutse ku ngengo y'imari ya miliyari 24 Frw iteganyijwe gukoreshwa n'uru rwego rw'ubucuruzi n'inganda n'ibigo birushamikiyeho mu 2023/24.
Abadepite bagaragaje ko hakwiye kwitabwa cyane ku kugenzura iyubahirizwa ry'ibiciro biba byashyizweho byaba iby'ibicuruzwa bitandukanye by'umwihariko ibya 'gaz'.
Depite Rwaka Pierre Claver yavuze ko ikibazo cy'ibiciro bya gaz gihangayikishije abaturage ku buryo hakwiye kurebwa uko byakoroshywa kugira ngo bikomeze gushyigikira gahunda yo kudacana inkwi.
Ati 'Abantu bari bamaze gutandukana n'amakara, umwanda washize ibiti bimeze neza bimaze no kubyibuha none ubu abantu bagiye kongera gusubira ku makara.''
Ibiciro biheruka gushyirwaho n'Urwego Ngenzuramikorere, RURA, mu Ukuboza 2022, bigena no ikilo cya gaz cyari cyashyizwe hagati ya 1580 Frw na 1587 Frw.
Icyo gihe bivuze ko gaz y'ibilo bitatu [3kg] yaguraga 4800 Frw mu gihe iy'ibilo bitandatu [6kg] yari iri kuri 950 Frw, ariko kuri ubu igeze ku bihumbi 10 Frw ndetse hari aho igura 11.000 Frw.
Minisitiri Prof Ngabitsinze yavuze ko hari itsinda rihuriweho na RURA na Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi ryashyizweho na Minisitiri w'Intebe kugira ngo ricukumbure ibijyanye n'amafaranga akwiye yashyirwaho nk'igiciro cya gaz.
Ati 'Ntabwo tuba tuzi uko baranguye, ntituba tuzi ibyo bongeyeho kuko buriya biroroha nko ku mavuta y'imodoka kuko buri mezi abiri duhindura ibiciro, ariko mu bijyanye na gaz, uzasanga bamwe bagenda bamanura ibiciro abandi bakazamura.'
'Iryo tsinda ryashyizweho rizagaragaza neza igiciro cya gaz kugira ngo tumenye igiciro nyakuri, kandi turizera ko mu minsi mike bizaba byabonetse kugira ngo bidufashe kuko ibyo muvuga ni byo hanze aha gaz yongeye irahenda, abantu bazasubira ku nkwi kandi abakoresha gaz muri Kigali n'indi mijyi bari batangiye kuzamuka.'
Umwaka ushize, Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente Edouard yabwiye itangazamakuru ko u Rwanda rushaka kubaka ibigega bizajya bibikwamo gaz ikoreshwa mu gihugu nk'uburyo bwatuma kugenzura ubucuruzi bwayo bishoboka.
Ni ibigega bigomba kubakwa i Rusororo mu Karere ka Gasabo, aho nibyuzura bizaba bifite ubushobozi bwo kubika ibilo bya gaz biri hagati ya miliyoni 8-9, yakoreshwa mu gihe kiri hagati y'amezi abiri n'atatu.
Kugeza ubu igihugu gifite ububiko bufite ubushobozi bwo gushyiramo gaz yakoreshwa mu gihe cy'iminsi itanu gusa, ku buryo hari abasanga hakenewe ububiko bwabika gaz yakoreshwa byibuze mu gihe cy'amezi ane kugeza kuri atandatu.