Hagiye gushya! Umunyamakuru Rugangura Axel uzwiho gufana cyane Kiyovu Sports, yabwiye Apr Fc ibintu bitari kunezeza abakunzi bayo - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hagiye gushya! Umunyamakuru Rugangura Axel uzwiho gufana cyane Kiyovu Sports, yabwiye Apr Fc ibintu bitari kunezeza abakunzi bayo.

Rugangura Axel yahumurije abafana ba APR FC avuga ko ntacyo iyi kipe yakora imbere ya Rwamagana City.

Yavuze ibyo mu kiganiro cy'urubuga rw'imikino gitambuka kuri Radio Rwanda.

Rugangura Axel yavuze ko ngo bitewe n'amakuru afite, APR FC ngo iraza kugorwa cyane na Rwamagana City mu mukino bafitanye muri iyi weekend.

Yakomeje avuga ko APR FC irebye nabi yatsindwa byinshi.

yagize ati, 'Rwose Imyiteguro nabonye Rwamagana City ifite APR FC ntacyo nyijeje'. yongeyeho ko ngo Umutoza wa Rwamagana City ariwe Ruremesha Emmanuel yahize kubabaza APR FC.



Source : https://yegob.rw/hagiye-gushya-umunyamakuru-rugangura-axel-uzwiho-gufana-cyane-kiyovu-sports-yabwiye-apr-fc-ibintu-bitari-kunezeza-abakunzi-bayo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)