Hakenewe miliyoni 150 Frw zo kwagura Pariki ya Nyandungu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byatangajwe ku wa Mbere, tariki 8 Gicurasi 2023, ubwo Minisiteri y'Ibidukikije yagiranaga ibiganiro na Komisiyo y'Ingengo y'Imari n'Ubukungu, mu rwego rwo kureba imishinga n'ibikorwa izakora mu 2023/24.

Mu mishinga yagaragajwe nk'iteganyijwe gukorwa n'iyi minisiteri harimo uwo kwagura iyi pariki iherereye mu Gishanga cya Nyandungu kiri mu Mirenge ya Ndera ho mu Karere ka Gasabo na Nyarugunga muri Kicukiro.

Ni pariki iri ku buso bwa hegitari 121. Yubatswe ku bufatanye bw'inzego zirimo REMA, Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB n'Umujyi wa Kigali.

Muri Nyakanga 2022, ni bwo iyi pariki yafunguwe ku mugaragaro, ihita ihabwa Ikigo QA Venue Solutions Rwanda, kugira ngo gitangire kuyicunga.

Umushinga wose wari uteganyijwe kuzarangira utwaye miliyari 18,6Frw, gusa kugeza ku wa 30 Mata 2023, hari hamaze gukoreshwa asaga miliyari 6 Frw.

Umuyobozi Mukuru wa REMA, Juliet Kabera, yavuze ko mu kwagura iyi pariki hazongerwaho ubuso bungana na hegitari 42.

Ati 'Turateganya kuyagura, twagiriwe inama n'ubuyobozi bukuru ko twakwagura imbago za pariki kugira ngo urusobe rw'ibinyabuzima rukomeze kuba rwinshi kurushaho ariko n'abajya muri pariki biyongere.'

Kabera yavuze ko ingengo y'imari idahagije ari nayo mpamvu ari umwe mu mishinga bafitemo icyuho gusa ngo hari ibiganiro batangiye kugirana na Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi kugira ngo ibe yabongerera amafaranga.

Pariki ya Nyandungu iri mu Mirenge ya Ndera ho mu Karere ka Gasabo na Nyarugunga muri Kicukiro, hagati y'umuhanda wa La Palisse Hotel kugera k'ugana i Ndera kuri 15. Igizwe n'ibice [sectors] bitanu; bibiri bibanza ni ahantu h'igishanga ariko hari ibyatsi n'ibiti bifasha mu kuyungurura amazi mabi ava ku misozi. Ibindi bitatu ni byo bisurwa ndetse byanashyizwemo inzira zireshya n'ibilometero 10 zagenewe abanyamaguru n'abakoresha amagare.

Muri iyi pariki hari Agace kahariwe Ubusitani bwa Papa [Pope's Garden]. Hagaragaza ahantu Papa Yohani Pawulo II yasomeye Misa ku wa 9 Nzeri 1990, mu ruzinduko yagiriye mu Rwanda. Inafite ubwoko bw'ibiti birenga 60 bya Kinyarwanda (indigenous trees) bishobora gukorerwaho ubushakashatsi. Byiyongeraho ibiti by'imiti gakondo 50 byakoreshwaga mu buvuzi bwo hambere.

Imibare iheruka yerekanaga ko ibarurwamo amoko 102 y'inyoni zirimo imisambi, inyange n'izindi. Hari inyamaswa zatangiye kuyigaragaramo zirimo akanyamasyo n'ifumberi.

Inkuru wasoma: Pariki ya Nyandungu yafunguye amarembo, ihabwa rwiyemezamirimo uzayicunga

Pariki y'Ubukerarugendo bubungabunga Ibidukikije ya Nyandungu [Nyandungu Eco Park-NEP] igiye kwagurwa, ni umushinga uzatwara miliyoni 150 Frw



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hakenewe-miliyoni-150-frw-zo-kwagura-pariki-ya-nyandungu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)