Hamenyekanye akayabo Inama ya FIFA yinjirije u Rwanda - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku banyamuryango b'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) bari bitabiriye Inama yayo y'Inteko Rusange Idasanzwe ku wa 15 Gicurasi 2023, ababwira ko uyu mukino uri mu byo igihugu cyitezeho kuzamura ubukungu.

Yatanze urugero rw'Inama ya 73 ya FIFA yabereye i Kigali tariki ya 16 Werurwe 2023 [ibikorwa byayo bitandukanye byabaye tariki ya 13-17 Werurwe-], avuga ko iziri ku rwego rwayo zinjiriza igihugu asaga miliyari 10 Frw binyuze mu byo abazitabira bishyura.

Ati 'Ahandi siporo iza mu bijyanye no guteza imbere igihugu cyacu ni mu bukerarugendo. Ejo bundi mwarabibonye ko twakiriye inama ya FIFA. Inama ziri kuri ruriya urwego, iyo twazakiriye, usanga amafaranga asigara [bishyura ku byo bafashe] aba atari munsi ya miliyari 10 Frw. Ariko ugasanga na none hari andi bishyura mu bundi buryo n'andi mahirwe aboneka.'

Uyu muyobozi muri Minisiteri ya Siporo yavuze ko Leta izakomeza gushyira imbaraga mu bijyanye n'ibikorwaremezo aho hari imishinga irimo kwagura Stade Amahoro n'iya Huye ndetse ikaba iheruka kuvugura Kigali Pelé Stadium no gushyira ikibuga cyiza kuri Tapis Rouge.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/hamenyekanye-akayabo-inama-ya-fifa-yinjirije-u-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)