Hamenyekanye amafaranga abatsinde irushanwa ry'u bwiza mu Burundi bazahembwa (Miss, igisonga cya 1&2, na Miss akunzwe cyane) - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Irushanwa ry'ubwiza mu gihugu cy'u Burundi rugeze kure, ubu mu bakobwa 26 bari basigaye bamaze gutoranywa mo 11 bagomba kuzavamo umwe akaba miss.

Dore  ibihembo bizahabwa abahize abandi muri ririya rushanwa ry'ubwiza mu Burundi.

Ibihembo kuri Miss

+ imodoka yo mu bwoko bwa 'Ractis'.

+480 Litre za Essance mu gihe cy'umwaka 1.

+Ubwishingizi bw'ikinyabiziga mu gihe cy'umwaka 1.

+Kumukorera imodoka igihe igize ikibazo.

+ minerivari y'ishuri

+Buri kwezi azajya ahabwa umushahara w'amafaranga 500,000fbu, ubwo ku mwaka arenga million 2 n'igice z'amanyarwanda, mu gihe Miss Rwanda ahabwa arenga 9 n'igice z'amanyarwanda.

Ibihembo ku bisonga byombi ndetse na Miss wakunzwe cyane. 

+Igisonga cya mbere azahembwa 2,500,000fbu, ahabwe n'amafaranga yo kwiga.

+Igisonga cya kabiri, azahembwa 2,000,000fbu, ahabwe n'amafaranga yo kwiga.

+Nyampinga ukunzwe 'Miss Popularity' azahembwa 1,500,000fbu, ahabwe n'amafaranga yo kwiga.



Source : https://yegob.rw/hamenyekanye-amafaranga-abatsinde-irushanwa-ryu-bwiza-mu-burundi-bazahembwa-miss-igisonga-cya-12-na-miss-akunzwe-cyane/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)