Hamenyekanye icyatumye Prince Harry asohoka m... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibirori byo kwimika ku mugaragaro Umwami Charles wa III w'u Bwongereza byabaye kuwa Gatandatu tariki 06/05/2023, gusa kugeza n'ubu biracyagarukwaho bitewe n'udushya twagaragayemo.

Kimwe mu byavugishije benshi cyanatunguranye ni ukubona Prince Harry yicazwa inyuma y'umuryango we mu gihe byari byitezwe ko yicazwa imbere mu banyacyubahiro ahubwo akicazwa mu batumirwa basanzwe.

Ikindi cyatunguranye kuri we ni uko yasohotse muri ibi birori birimbanije hashize amasaha 2 gusa. 

Daily Express yatangaje ko Harry yasohotse muri ibi birori King Charles III agiye kwambikwa ikamba. 

Bivuze ko atigeze abona igikorwa nyamukuru cyari cyateranije abayobozi bakomeye ku isi bahuriye mu ngoro ya Weinstein Abbey mu Bwongereza.

Byabanje kuvugwa ko Prince Harry yasohotse muri ibi birori bitarangiye kuko yari yababajwe n'uko yasuzuguwe akicwazwa inyuma mu cyiciro cya gatatu yagakwiye kwicara imbere hamwe n'umuryango we.

Daily Express yakomeje ivuga ko icyatumye Prince Harry asohoka nyuma y'amasaha abiri gusa ari uko yari agiye gufata indege ngo asubire muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahari umuryango we kugira ngo afatanye nawo kwizihiza isabukuru y'imfura ye Archie dore ko ari nacyo cyatumye umugore we Meghan Markle atajya mu Bwongereza kuko yashakaga kwizihiza ibirori by'umuhungu wabo.

Kuba itariki King Charles III yimitsweho yahuriranye n'isabukuru y'umwuzukuru we Archie, byatumye Harry wagombaga kugaragara muri ibi birori byombi, agabanya amasaha yo kuguma mu iyimikwa rya Se kugira ngo agere mu rugo rwe mbere y'uko Isabukuru y'umuhungu we irangira.

The Independent UK yatangaje ko ibi Prince Harry yakoze ari ukwitanga gukomeye kuba yarabashije kujya mu Bwongereza agasubira no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu munsi umwe gusa kugira ngo abe hamwe n'umuryango we w'i Bwami hamwe n'umugore we Meghan Markle bafatanije kwizihiza isabukuru y'umuhungu wabo Archie wujuje imyaka 6.

Ibi byakuyeho ibyari bikomeje kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga ko Prince Harry yasohotse mu birori bya Se bitarangiye kuko yari yicajwe inyuma.

The Independent UK yavuze ko nubwo iyo ariyo mpamvu bidakuyeho ko Harry atasuzuguwe yangirwa kwambara imyenda y'i Bwami igaragaza icyubahiro cye ndetse akangirwa no kwicara imbere hagenewe abanyamuryango w'i Bwami.

 Ibi byatunguye benshi babonye Harry atakiriwe nk'uko byari byitezwe mu gihe Prince Andrew waciwe i Bwami kubera ibirego aregwa byo gufata ku ngufu, yarakiriwe neza ndetse akanambara imyambaro igaragaza icyubahiro cye kandi yari yarambuwe inshingano ze akanirukanwa i Bwami.

Byakomeje kuvugwa ko impamvu Harry atakiriwe neza ari uko agifitanye ibibazo n'umuryango we utakimwiyumvamo nyuma yaho amennye amabanga yabo mu gitabo aherutse gusohora yise 'Spare'.

Prince Harry yasohotse mu birori byo kwimika Umwami amazemo amasaha 2 gusa

Byamenyekanye ko yasohotse muri ibi birori asubiye muri Amerika kwitabira Isabukuru y'imfura ye Archie

Muri ibi birori Prince Harry yagaragaye atishimye

Yicajwe inyuma y'umuryango we ntiyemererwa no kwambara imyambaro y'i Bwami

Prince Harry yicajwe mu cyiciro cya 3 aho kwicazwa imbere mu muryango w'i Bwami




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129049/hamenyekanye-icyatumye-prince-harry-asohoka-mu-birori-byo-kwimika-umwami-nyuma-yo-kwicazwa-129049.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)