Harimo no korora udusimba turya udukoko: Ingamba u Rwanda rushyize imbere mu kubaka ubuhinzi butangiza ibidukikije - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubusanzwe mu buhinzi hashobora gukoreshwa uburyo butandukanye hagamijwe kubuteza imbere nyamara wasubira inyuma ugasanga bwangiza ibidukikije.

Muri bwo harimo nk'imiti yica udukoko ugasanga nubwo umusaruro w'ibikomoka ku buhinzi wiyongereye ariko ibidukikije byo bihazahariye, bikaba nko gukemura ikibazo kimwe ugateza ikindi.

Kuri ubu MINAGRI, Minisiteri y'Ibidukikije, IUCN n'abafatanyabikorwa nka IKEA Foundation bari gukora ubushakashatsi bugamije guteza imbere ibikomoka ku buhinzi ariko bukabungabunga n'ibidukikije.

Burimo guteza imbere ubushakashatsi bwo korora udukoko twica utundi, ibihingwa byica udukoko, imiti yica udukoko twibasira imyaka ariko ikozwe mu bimera aho kuba ibinyabutabire, kongera amashyamba n'ibindi.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr. Olivier Kamana, yavuze ko ubu hari ibiganiro hagati ya IUCN na Leta y'u Rwanda ihagarariwe ngo harebwe uburyo hajyaho ingamba zikomatanyije aho urwego rumwe rutabangamira izindi.

Agaragaza ko ubutaka buhingwaho mu Rwanda bungana na hegitari miliyoni ibihumbi 10.4, bityo ngo buramutse bwongerewe byateza ikibazo ibidukikije nyamara bwitaweho uko buri bigakorwa mu buryo buvuguruye byatanga umusaruro.

Ati 'Tugomba gukora ku buryo dukomeza kongera umusaruro kuri izo hegitari kuko n'umubare w'Abanyarwanda ukomeza kwiyongera ariko tukabikora tutabangamiye n'ibidukikije.'

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr. Olivier Kamana, yagaragaje ingamba Leta yafashe mu kubaka urwego rw'ubuhinzi buteye imbere kandi bukorwa habungwabungwa ibidukikije

Yavuze ko hari uburyo bwinshi bubaho aho ibidukikije bishobora kubungwabungwa kandi binongera umusaruro harimo ubwo gutera ibiti bivangwa n'imyaka n'ibishobora gutanga imbuto ziribwa.

Ati 'Hari kandi uburyo bwo kudakoresha imiti yica udukoko ahubwo hagakoreshwa udukoko twica utundi dufasha mu kurinda ibihingwa. Ni uburyo bwinshi bubaho. Turi kugerageza ngo turebe uburyo tubihuza hanyuma twongere umusaruro w'igihugu mu buhinzi ariko tutabangamiye ibidukikije ahubwo tubiteje imbere.'

IUCN yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2011 irajwe ishinga no gusazura amashyamba no kurengera ubutaka rimwe na rimwe bwatwarwaga n'isuri n'ibindi bikorwa byo kurengera ibidukikije.

Mu 2016, uyu muryango wasabwe na Leta ko wafasha mu ngamba yari yihaye zo kubungabunga ibidukikije ariko hanatezwa imbere umusaruro w'ubuhinzi cyane ko Abanyarwanda barenga 70% babarirwa mu buhinzi nk'aha mbere bavana ibibatunga.

Umuyobozi wa IUCN mu Rwanda, Kaori Yasuda, yavuze ko mu kubungabunga ibidukikije hakwiye kubaho guteza imbere imirimo ibyara inyungu nk'ubuhinzi.

Ati 'Ni muri ubwo buryo natwe nka IUCN dushyize imbere impinduka mu buhinzi burambye bubungabunga ibidukikije, binyuze mu kwita ku rusobe rw'ibinyabuzima, gushaka uburyo ubutaka bwafumbirwa no gufasha abahinzi kongera umusaruro mu gihe kizaza.'

Umuyobozi wa IUCN mu Rwanda, Kaori Yasuda, yavuze ko uyu muryango ushaka gufasha u Rwanda guteza imbere ubuhinzi bubungabunga ibidukikije

Mu bihangayikishije u Rwanda n'Isi, iyangirika ry'ibidukikije biri mu bya mbere nk'uko ikibazo cyo kutihaza mu biribwa nacyo kiyoboye ibindi cyane cyane mu bihugu biri mu nzira y'amajyambere.

Aba bayobozi bagaragaza ko bagomba kukora cyane ngo byose bikemuke nta rwego rubangamiye urundi ahubwo umuhinzi atejwe imbere ariko n'ibidukikije bibungabunzwe bikamufasha kugera ku ntego yo kongera umusaruro.

Ibyo bizajyana no gufasha abahinzi kubona ifumbire y'imborera, n'aho bayikura nk'uko Umuyobozi muri IUCN ushinzwe gahunda yo guteza imbere Ubuhinzi, Dr Jules Rutebuka abihamya.

Yavuze ko abahinzi bakeneye kubona aho gukura iyo fumbire binyuze mu nzira zishoboka, yemeza ko uburyo buteye imbere bwo gutera ibiti bihinganwa n'imyaka buri mu bisubizo bya mbere.

Umuyobozi muri IUCN ushinzwe gahunda yo guteza imbere Ubuhinzi, Dr Jules Rutebuka, yavuze ko ubuhinzi buteye imbere bukwiye kujyana no kwirinda kwangiza ibidukikije

Agaragaza ko abahinzi bagomba kureba no ku bundi buryo butuma ubutaka burumbuka burimo guhinduranya ibihingwa, gufumbiza ibisigazwa imyaka yezeho n'ibindi.

Ni ibigarukwaho kandi n'Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu cy'Amashyamba, Dr. Concorde Nsengumuremyi, wagaragaje ko ibiti bihinganwa n'imyaka biri mu bizafasha kugera ku ntego ya 2050 yo kubungabunga ibidukikije.

Kuri ubu ngo hari ubushakashatsi buri gukorwa n'Ikigo gishinzwe Iterambere ry'Ubuhinzi n'Ubworozi, RAB, bw'uburyo hakoreshwa udukoko twica utumatirizi dufata mu myembe.

Ngo ni uburyo buziyongera ku gukoresha imiti yica udukoko ariko ikozwe mu bimera bikajyana no guhinga ibimera byica udukoko, bikaba byaterwa mu mirima bikarinda imyaka ariko binarinda ibidukikije.

Mu mpera za 2022 Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi yagaragaje ko hagiye gushorwa miliyari 300 Frw mu mushinga wo kunganira gahunda zashyizweho na Guverinoma mu guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi ariko bigakorwa habungwabungwa ibidukikije.

Abayobozi mu nzego zitandukanye bafashe ifoto y'urwibutso nyuma y'ibiganiro ku kubaka ubuhinzi bitangiza ibidukikije



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/harimo-no-korora-udusimba-turya-udukoko-ingamba-u-rwanda-rushyize-imbere-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)