Harongeye harahiye: Umuhanzi Harmonize yongeye kwisunga umuhanzi Bruce Melodie - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Harmonize uri mubahanzi bakomeye cyane hano ku mugabane w'Afurika umaze iminsi avugwa mu rukundo n'umukobwa w'ikizungerezi Yolo The Queen yongeye kwiyambaza umuhanzi Bruce Melodie.

Harmonize usanzwe ari nshuti yakataraboneka n'umuhanzi ukomeye cyane hano mu Rwanda Bruce Melodie yongeye ku mwifashisha mu ndirimbo ye nshya agiye gushyira hanze yise 'Zanzibari' ishobora kuba imwe mu ndirimbo zikunzwe cyane nk'uko izindi ndirimbo bagiye bakorana zagiye zibigaragaza.

Harmonize biteganyijwe ko ashyira iyi ndirimbo hanze tariki 12 Girucurasi 2023 akaba ari ndirimbo ya gatatu Harmonize n'umuhanzi Bruce Melodie bakoranye nyuma y'indirimbo yakunzwe bise 'Totally Crazy' niyitwa 'The way you're'.



Source : https://yegob.rw/harongeye-harahiye-umuhanzi-harmonize-yongeye-kwisunga-umuhanzi-bruce-melodie/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)