Hasigaye amasaha make irushanwa rya BAL ya 2023rigatangira! Uko amatike (...) - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuva tariki ya 20 kugeza 27 Gicurasi 2023 ni bwo muri BK Arena hazaba hari kubera aya marushwanwa azitabirwa n'amakipe umunani yahize andi muri Afurika.

Ni irushanwa rikurikirwa n'abatari bake kuko Abanyarwanda n'abanyamahanga bamaze kurimenyera bitewe n'uburyohe bwayo.

Ibi binagaragarira ku buryo amatike y'abazareba BAL agurwa. Mu buryo bugezweho, igurishwa ry'amatike ryashyizwe mu ikoranabuhanga ku buryo buri mufana wese azakurikira imikino ya nyuma, azi neza umwanya ndetse n'intebe azicaraho.

Imyanya yagurishijwe mu buryo butatu, Igice cy'iruhande rw'ikibuga ni cyo gisa n'ikiri hejuru kuko abazahicara bishyura 41.250 Frw, igikurikiyeho hejuru amatike yaho agurwa 12.750 Frw, mu gihe mu cyo hejuru muri BK Arena hazaba hishyurwa 1500 Frw.

Ugendeye ku rubuga rugurishirizwaho amatike uciye kuri https://bal.nba.com/ usanga imyanya myinshi yaramaze kugurwa ukurikije uko imikino izagenda iba.

Ku munsi wo gufungura iri rushanwa ni ho bigaragara ko amatike yaguzwe ari menshi. Mu myanya y'icyubahiro cyane cyane iyegereye ikibuga, yamaze kurangira, kuko imyinshi muri yo yagenewe abanyacyubahiro bifuje kureba iyi mikino.

Buri mukunzi wa Basketball waguze itike azajya aba yemerewe kureba imikino yose uko ari ibiri iteganyijwe ku munsi. Abashoboye kwihuriza hamwe bakagura itike imwe ari abantu icumi, bari kugabanyirizwa 15% ku matike biyemeje kugura.

Usibye mu myanya y'abishyura 12.750 Frw, hasigayemo imyanya iri munsi ya 150, ahandi hose amatike yamaze kurangira.

Amakipe ategerejwe muri BAL 2023 ni Cape Town Tigers, Clube Ferroviário da Beira, Al Ahly Sporting Club, Clube Atlético Petroleos de Luanda zakomeje muri Nile Conference. Hakiyongeraho Abidjan Basketball Club, Rwanda Energy Group, Association Sportive des Douanes na Stade Malien zavuye muri Sahara Conference.

Tariki ya 20 Gicurasi 2023 ni bwo imikino ya 1/4 cya BAL izatangira aho uwa mbere uzahuza Stade Malien na Cape Town Tigers saa Kumi mbere y'uko Al Ahly Sporting Club icakirana na REG saa Moya n'Igice z'ijoro.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/hasigaye-amasaha-make-irushanwa-rya-bal-ya-2023rigatangira-uko-amatike-yifashe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)