Ku itariki 24 Gicurasi niho isi yose yizihiza umunsi wahariwe igitabo, ni muri urwo rwego urugaga rw'abanditsi mu Rwanda (Rwanda Writers Federation) rwijihije uyu munsi rufatanije n'abanditsi b'ibitabo mu Rwanda aho bamwe muri bo bahawe ibihembo bya 'Ubudasa Book Award' kubera uruhare rwabo mu guteza imbere ubwanditsi.
Iki gikorwa cyabereye ku cyicaro gikuru cy'urugaga rw'abanditsi mu Rwanda giherereye i Remera mu mujyi wa Kigali. Abitabiriye iki gikorwa biganjemo urubyiruko babonye umwanya wo guhura no kuganira n'abanditsi ndetse banasoma ibitabo binyuranye ari nako banishimira aho u Rwanda rugeze mu bwanditsi.
Umwanditsi kabuhariwe Hategekimana Richard ukuriye urugaga rw'abanditsi mu Rwanda, yafashe umwanya yibutsa urubyiruko ko rukwiye kumenyera gusoma ibitabo ndetse ko ahazaza h'ubwanditsi hari mu maboko yabo.Â
Yanaboneyeho gutangaza ku mugaragaro ko urugaga abereye umuyobozi rugiye kujya rutanga ibihembo bya 'Ubudasa Book Award' ku bantu bagaragaje ubudasa mu bwanditsi no kubushyigikira.
Bwa mbere kandi ibi bihembo byahise bitangwa aho bamwe mu banditsi bahembwe ndetse n'ibinyamakuru byagize uruhare mu gukora inkuru zivuga ku bitabo n'iterambere ryabyo.Â
Mu banditsi bahembwe harimo rwiyemeza mirimo akaba n'umwanditsi Sina Gerard, Rugero David, Leatitia Mugabo, Karekezi Martine, Prof Malonga Pacifique, Hon. Rwagatare Joseph, kaminuza ya PIASS n'abandi.
Mu cyiciro cy'itangazamakuru hahembwe ibinyamakuru 5 byateje imbere gusoma no kwandika ibitabo binyuze mu nkuru byakoze zigaruka ku bitabo n'iterambere rw'ubwanditsi mu Rwanda. Ibi binyamakuru byahembwe ni InyaRwanda.com, RBA, Igihe.com, Kigali Today na Life Radio.
Epimac Twagirimana umuyobozi wungirije w'umuryango uharanira agaciro k'abanyafurika (Panafrican Movement) ishami ryo mu Rwanda, niwe wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa. Mu ijambo rye yashimiye aho kwandika no gusoma ibitabo bimaze kugera ndetse anasaba urubyiruko gushyira imbaraga mu gusoma no kwandika ibitabo bakabitangira bakiri bato.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Epimac Twagirimana yasobanuye impamvu Panafrican Movement n'urugaga rw'abanditsi mu Rwanda bakunze gukorana cyane. Y
agize ati: ''Twese duhuje intego, twifuzako abanyafurika bose baba bamwe, ibikorwa dukorana biharanira iterambere ry'Afurika kandi twese turashaka gukuraho umuco wa gikoroni bazanye uvuga ko ushaka guhisha abirabura abahisha mu bitabo. Twese turashaka ko abanyafurika biga kwandika no gusoma ibitabo''.
Mu butumwa bwihariye Hategekimana Richard umuyobozi mukuru w'urugaga rw'abanditsi mu Rwanda, yageneye abanditsi yabasabye kwandika ku byiza by'u Rwanda, kwandika ku budasa kwibyagezweho mu Rwanda nk'uko Perezida Paul Kagame akunda kubivuga nk'uko ariwo musingi w'iterambere ry'igihugu.Â
Yasoje asaba abantu badasoma ko bakwiye kwiga uyu muco. Yanasabye kandi abanditsi kudacika intege bagakomeza kwandikira u Rwanda ibitabo byiza birutaka.
Abitabiriye umunsi w'igitabo bafashe ifoto y'urwibutso
Umuyobozi w'urugaga rw'abandisti mu Rwanda, Hategekimana Richard
Rwiyemezamirimo waje no mu mwuga wo kwandika ibitabo Sina Gerard, yahawe 'Ubudasa Book Award'Â
Umwanditsi Rugero David yahawe igihembo cy'Ubudasa Book Award
Mutesi Gasana nawe ari mu bashimiwe uruhare rwe mu bwanditsi
InyaRwanda yashimiwe uruhare rwayo mu guteza imbere ubwanditsi binyuze mu nkuru z'ibitaboÂ
Ikigo cy'igihugu cy'itangazamakuru RBA nacyo cyashimiweÂ
Hakaswe umutsima hishimirwa umunsi w'igitabo ndetse n'imyaka 4 ishize urugaga rw'abanditsi mu Rwanda rubayeho
Habayeho no gusangira muri ibi birori byo kwizihiza umunsi w'igitabo
Bimwe mu bitabo byasomwe n'abitabiriye iki gikorwa