Huye: Ababuriye ababo mu kirombe barasaba ubutabera nyuma yo gushyira ikimenyetso ku kirombe ko haguyemo abantu - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku munsi w'ejo hashize nibwo habaye umuhango wo gushyira ikimenyetso ku kirombe cyaguyemo abantu batandatu bagashakishwa, ariko ntibaboneke.

Uyu muhango wo gushyira ikimenyetso ku kirombe cyaguyemo abantu wari witabiriwe n'abantu batandukanye, harimo abayobozi mu nzego zitandukanye za gisivile n'iz'umutekano.

Ababuriye ababo mu kirombe barasaba ubutabera.

Umwe muri bo waganiriye n'UMUSEKE , yagize ati 'Ntibyumvikana ukuntu ikirombe cyacukuwemo imyaka ine nyiracyo yaba atazwi bityo leta izadufashe byibura duhabwe indishyi z'akababaro.'

Undi na we yagize ati 'Umwana wange yaguye mu kirombe ni we wenyine wamfashaga kuko na se yapfuye. Nkwiye guhabwa indishyi z'akababaro.'

Ubuyobozi bwo bwavuze ko bugiye kuba hafi y'imiryango y'abafite abantu baburiye muri icyo kirombe.



Source : https://yegob.rw/huye-ababuriye-ababo-mu-kirombe-barasaba-ubutabera-nyuma-yo-gushyira-ikimenyetso-ku-kirombe-ko-haguyemo-abantu/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)