Huye: Gushakisha abagwiriwe n'ikirombe byahagaritswe nyuma y'iminsi 16 batabonetse - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abo bantu bagwiriwe n'ikirombe giherereye mu mu Kagari ka Gahana mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, ku wa 19 Mata 2023.

Bivugwa ko icyo kirombe cyari kimaze imyaka irenga itatu gicukurwamo amabuye y'agaciro atarigeze asobanurwa ubwoko bwayo dore ko n'ubuyobozi bw'Akarere ka Huye bwavuze ko butari buzi ko gihari.

Nyuma y'iminsi mike Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwataye muri yombi abantu 10 bafite aho bahuriye n'icyo kirombe hakomeza ibikorwa byo kubashakisha hakoreshejwe imashini zicukura.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, Alain Mukuralinda, yavuze ko guverinoma yakoze ibishoboka byose mu kubashakisha ariko ntihagira icyo bitanga hafatwa icyemezo cyo kubihagarika.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yavuze ko kuri uyu wa 6 Gicurasi 2023, Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu yabonanye n'imiryango y'ababuze ababo bakavuga ko nyuma y'iminsi 16 amahirwe yo kuba bakiriho ntayo.

Basabye ko gukomeza gucukura bashakisha bihagarikwa kuko dore aho bageze muri metero 70 z'ubujyakuzimu gukomeza kuhacukura birimo no kwangiza ibidukikije.

Yakomeje agira ati 'Ababuze ababo biyemeje gukora ikiriyo uyu munsi n'ejo ku ya 7/5/2023 maze ku ya 9/5/2023 bakazakora umuhango wo gushyingura. Guverinoma irabihanganisha kandi yiyemeje gukomeza kubaba hafi.'

Ibikorwa byo gushakisha abagwiriwe n'ikirombe bimaze iminsi 16 ariko ntacyo byatanze
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu MINALOC Madamu Assumpta Ingabire yaganiriye n'abo mu miryango y'abaguye mu kirombe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-gushakisha-abagwiriwe-n-ikirombe-byahagaritswe-nyuma-y-iminsi-16

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)