I Huye baherutse mu iserukiramuco mu Bubiligi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iri shami ryafunguwe nyuma y'uko bamwe mu banyeshuri baryo bamaze igihe biga gutegura no gutunganya filime bakubutse iserukiramuco 'African Film Festival Leuven' rikomeye mu Bubiligi, aho bari kumwe na bagenzi babo b'i Musanze na Rubavu, bahagarariye u Rwanda.

Uyu mushinga wo gufasha urubyiruko kwiga gutegura no gutunga filime, watewe inkunga n'umuryango w'Ubumwe bw'Ibihugu by'u Burayi (EU) kandi ushyirwa mu bikorwa na Mashariki African Film Festival (MAAFF), ukaba urimo gutera intambwe igaragara mu guca icyuho no kuzana ibisubizo bifatika mu ruganda rwa Filime mu Rwanda.

Iradukunda Pudence ukurikirana amasomo ye mu ishami rya Huye, yabwiye InyaRwanda ko mbere y'uko atekereza kugana umushinga 'Tumenye Sinema' yakundaga ibijyanye na filime, ariko atazi neza inzira bicamo 'kugirango filime ikorwe' ndetse 'ntazi n'amabwiriza agenga Cinema'.

Uyu musore yavuze ko ubu ari kwitegura gusoza amasomo, kandi yamaze kumenya ibisabwa kugirango filime ibe yahatana ku rwego Mpuzamahanga.

Uwizeyimana Samuel aherutse kwegukana ibikombe bibiri mu iserukiramuco Mashariki African Festival. Ni ibihembo yahawe nyuma y'uko akoze filime yitwa 'Amayira abiri', yakoze nyuma yo guhabwa amahugurwa n'uyu mushinga nk'uko abivuga.

Mukanyandwi uherutse mu iserukiramuco mu Bubiligi, yavuze ko yagize amahirwe yo guhura n'abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Leuven. 

Ati "Rwari urugendo rwiza kuko twabashije kuganira, bareba filime zacu natwe tureba izabo, baratubaza, natwe turababaza, tubasha kunguka byinshi kuri bo, nabo bungukira byinshi kuri twebwe.

Christian Rudahinyuka uyobora Rwanda Film Office mu Ikigo cy'igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB), yashimye EU kubera inkunga ishyira muri uyu mushinga, ndetse anashimira Mashariki irimo ishyira mu bikorwa uyu mushinga rwo kwigisha urubyiruko sinema.

Yakanguriye abanyeshuri kujya bandikisha imishinga yabo muri RDB. Kandi abizeza ko RDB izajya iborohereza mu kubona ibyangombwa byo gufatira amashusho ahantu runaka n'ibindi.

Hamwe n'intego z'ingenzi zo kongerera imbaraga urubyiruko rukora Filime rufite ubuhanga bwo guhanga no kunguka ubumenyi, gushyiraho urubuga rw'ibikorwa rusange byibanda ku guhanga udushya mu gihugu, guteza imbere kwihangira imirimo, no gushishikariza urubyiruko kwigaragaza binyuze mu kuvuga Inkuru- Tumenye Sinema ihindura imiterere ya sinema yo mu Rwanda.

Iyi gahunda yatoje neza Urubyiruko rwitabiriye amasomo rugera kuri Magana ane (400) mu turere 4 tw'igihugu Huye, Rubavu, Muhanga na Musanze, mu buhanga bwo gukora za filime mu buryo bwa kinyamwuga, ibaha ibikoresho n'ubumenyi bikenewe kugira ngo barusheho kuba indashyikirwa mu mwuga wabo.

Mu gukuza impano no kubaha ubumenyi, Tumenye Sinema ikemura icyuho mu ruganda rwa firime, iha abakora filime bakiri bato ubuhanga bakeneye bwo kuvuga inkuru zabo zidasanzwe no kugira uruhare mu iterambere ry'umuco n'ubuhanzi Nyawanda.

Binyuze kandi muri iyi gahunda, hari Urubyiruko rwitabiriye amahugurwa muri Fiime, maze bakora filime zirenga 30 zidasanzwe zishingiye ku muco Nyawanda, amateka, n'ikoranabuhanga rigezweho.

Izi filime zikorwa n'abitabiriye amasomo kuri Sinema, zigereranywa n'isuzumabumenyi rikomeye mu byo guhanga n'Impano, ibi bikaba byerekana ibitekerezo bitandukanye n'inkuru z'abitabiriye aya masomo.

Byongeye kandi, umusaruro w'iyi gahunda warenze imbibi z'igihugu kuko abitabiriye amahugurwa bagize uruhare runini mu ma serukiramuco mpuzamahanga ya Sinema, aho basangiye inkuru zabo n'ubunararibonye mu ruhando rwisi.

Uruhare rwabo muri ibi birori bizwi kandi bikomeye ntabwo rwongerera amajwi gusa abakora filime Nyawanda ahubwo binazana kumenyekana ku ruganda rwa filime Nyarwanda ku rwego Mpuzamahanga na cyane ko filime Nyarwanda nazo zigenda ziyongera uko bwije n'uko bukeye.

Na none Tumenye Sinema irimo guca icyuho kiri hagati y'abakora filime n'inzobere mu ruganda rwa Filime.

Mu gutanga gahunda yuzuye yo guhugura, amahirwe yo gutanga inama, no kubona umutungo, iyi gahunda iha imbaraga abakora filime bato guhindura imikorere bakagira ishyaka ryo kuvuga inkuru zibyara ibikorwa birambye.

Igisubizo n'uko uruganda rwa filime Nyarwanda rukomera rugateza imbere ubukungu bw'igihugu, zitanga amahirwe y'akazi, kandi zirera igisekuru kizaza cy'abakora firime Nyarwanda.

Mu gihe 'Tumenye Sinema' ikomeje urugendo rwayo, ikomeje kwiyemeza kwagura ibikorwa byayo, iteza imbere ubuhanzi, no kubaka urusobe rw'ibihangano bitandukanye, rushyigikiwe n'abakora filime bo mu Rwanda.

Mu gukemura icyuho no kuzana ibisubizo bihamye, Tumenye Sinema irimo gutanga inzira y'igihe kizaza aho amajwi y'abakinnyi ba filime bo mu Rwanda yumvikana ku Isi yose.

Marie-Sophie Volkenner, Umujyanama wa Rwanda Film Office [Uri ibumoso] na Christian Rudahinyuka uyobora Rwanda Film Office mu Ikigo cy'igihugu gishinzwe iterambere (RDB), bitabiriye gutaha ku mugaragaro ishami rya 'Tumenye Sinema' i Huye

Cassien Dukundimana wari uhagarariye Akarere ka Huye mu gufungura ishami rya Huye, yakanguriye abanyeshuri kubyaza aya mahirwe umusaruro kuko hari ibihamya ko filime iremera abantu akazi ikanabakura mu bukene 

Umuyobozi wa Mashariki African Film Festival, Nsenga Tressor yashimye Umuryango w'Ibihugu bw'u Burayi (EU) ku bwo gutera inkunga uyu mushinga watangiye gufasha bamwe mu banyeshuri kwitabira amaserukiramuco akomeye ku Isi, kandi uyu mushinga bateye inkunga wafashije mu gutuma hakorwa filime 30

Mukanyandwi Sylverie uyobora 'Cooperative' y'abanyeshuri, yagarutse ku rugendo rw'imyaka itatu bamaze biga- Yavuze ko hamwe n'uyu mushinga yabashije kubona amahirwe yo kwerekana filime ye mu iserukiramuco ryo mu Bubiligi 

Abanyeshuri bo mu ishami rya Huye bagaragaza ko bamaze kungukira byinshi muri uyu mushinga

 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129983/i-huye-baherutse-mu-iserukiramuco-mu-bubiligi-tumenye-sinema-yazanye-ibisubizo-muri-filime-129983.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)