I Nyanza haravugwa urupfu rw'umusore wapfaye icupa ry'inzoga mu (...) - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyakwigendera yitwa Nsengumuremyi Athanase yari ingaragu ,akaba yaracumbitse mu mudugudu wa Karehe ho mu murenge wa Cyabakamyi ari naho avuka.

Aganira n'Umuseke,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Cyabakamyi, Burezi Eugene yatangaje ko nyakwigendera byagaragaraga ko yari yanyoye.

Ati'Umurambo we twasanze afite ivide ririmo inzoga nkeya itarashiramo bigaragara ko harimo inzoga yariho anywa ariko atarayimaramo.'

Amakuru atangwa n'ubuyobozi avuga ko nyakwigendera yabanje kunywera inzoga mu kagari ka Rurangazi mu Murenge wa Nyagisozi anakomeje i Cyabakamyi hafi yaho atuye yongera kuzinywa.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Nyanza kugira ngo ukorerwe isuzuma hamenyekane icyo yazize.

Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rukaba rwatangiye iperereza ku rupfu rwa nyakwigendera.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/i-nyanza-haravugwa-urupfu-rw-umusore-wapfaye-icupa-ry-inzoga-mu-ntoki

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)