Ibihugu bitandatu bya Afurika mu rugamba rwo kunga u Burusiya na (...) - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida wa Afurika y'Epfo, Cyril Ramaphosa, yatangaje ko Perezida w'u Burusiya Vladimir Putin na Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky bemeye kwakira izo ntumwa za Afurika nizijyayo.

Perezida Ramaphosa yavuze ko mu mpera z'icyumweru gishize yavuganye kuri telefone na Ramaphosa ndetse na Zelensky, akabagezaho uburyo ibihugu bitandatu bya Afurika byateguye bwakwifashishwa mu kurangiza intambara.

Ibyo bihugu ni Afurika y'Epfo, Sénégal, Congo, Uganda, Misiri na Zambia.

Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres ndetse n'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe basobanuriwe kuri iyo gahunda ibyo bihugu bifite igamije guhosha intambara.

Ntabwo Perezida Ramaphosa yatangaje igihe izo ntumwa za Afurika zizagerera muri Ukraine cyangwa u Burusiya.

Bibaye nyuma y'iminsi Afurika y'Epfo iri gushyirwa mu majwi ku bufasha icyo gihugu giha u Burusiya, ndetse Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziherutse gushinja icyo gihugu koherereza intwaro u Burusiya kandi buri mu bihano.

Ibindi bihugu byagerageje ubuhuza hagati ya Ukraine n'u Burusiya ntabwo byatanze umusaruro.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/ibihugu-bitandatu-bya-afurika-mu-rugamba-rwo-kunga-u-burusiya-na-ukraine

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)