Ibihugu n'inshuti z'u Rwanda batanze ihumure nyuma y'ibiza byahitanye benshi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi mvura n'ingaruka zayo byashegeshe Intara y'Iburengerazuba n'Amajyaruguru byica abantu 129 byangiza inzu z'abaturage n'imyaka yabo n'ibindi bikorwaremezo.

Nko mu Karere ka Rulindo ku gice gikora kuri Nyabarongo hangiritse umuhanda wa Nzove-Rulindo-Ruli mu Murenge wa Shyorongi ugana ahazwi nka Nyabyondo ku buryo ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu utari nyabagendwa ahubwo hifashishwaga ubwato ngo abagenzi babashe gutambuka aho basanzwe bagenza amaguru cyangwa bakoresha ibinyabiziga.

Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Turkiye yatanze ubutumwa buhumuriza Abanyarwanda nyuma y'aya makuba yarugwiririye.

Ubwo butumwa bugira buti 'Tubabajwe cyane no kuba abantu barenga 100 batakaje ubuzima kubera inkangu n'imyuzure byatewe n'imvura idasanzwe mu Burengerazuba n'Amajyaruguru by'u Rwanda ku wa 2 Gicurasi.Twihanganishije kandi twifatanyije n'ababuze ababo n'inshuti zacu z'abaturage na guverinoma y'u Rwanda.'

Ubutumwa nk'ubu kandi bwatanzwe na Perezida wa Komisiyo y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Musa Faki Mahamat.

Ati 'Nifatanyije mu masengesho n'imiryango y'abarenga 127 baburiye ubuzima mu nkangu zatewe n'imvura nyinshi mu Ntara y'Amajyepfo, Uburengerazuba n'Amajyaruguru kimwe n'abasizwe iheruheru na byo. Nifatanyije na guverinoma n'Abanyarwanda bose.'

My thoughts and prayers go to the families of the more than 127 people who lost their lives and those left homeless by devastating landslides caused by heavy rains in #Rwanda's Southern,Western & Northern provinces. In full solidarity with the government and people of #Rwanda.

â€" Moussa Faki Mahamat (@AUC_MoussaFaki) May 3, 2023

Itangazo ryasohowe n'ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro, rivuga ko ibikorwa by'ubutabazi bikomeje mu turere twibasiwe cyane ari two; Rubavu, Ngororero, Nyabihu, Rutsiro, Karongi, Gakenke, Burera, Musanze na Nyamagabe.

Ni ibikorwa byibanda ku bagizweho ingaruka n'ibyo biza ndetse no kwimura abaturage bari mu bice byibasiwe n'ibishobora kwibasirwa n'imyuzure n'inkangu mu gihe imvura ikomeje kugwa.

Muri iri tangazo, Perezida Kagame yakomeje avuga ko 'inzego zose bireba zizakomeza gukorana n'uturere mu gukora ibyo bikorwa by'ubutabazi byose bikenewe'.

Mu gukomeza gufatanya n'inzego zose gutabara abibasiwe, Guverinoma yasabye ko abantu bakomeza gutanga amakuru bamenye batabariza abataratabarwa binyuze ku murongo wa telefone utishyura wa 170.

Dukomeje kwihanganisha imiryango yabuze ababo mu biza byibasiye uduce dutandukanye mu Gihugu.

Mu gukomeza gufatanya n'inzego zose gutabara abibasiwe, nimutange amakuru mwamenye, mutabarize abataratabarwa, muhamagara umurongo utishyura wa 170.

Murakoze. pic.twitter.com/IBRz62ainb

â€" Rwanda Government Communications (@RwandaOGS) May 3, 2023




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibihugu-n-inshuti-z-u-rwanda-batanze-ihumure-nyuma-y-ibiza-byahitanye-benshi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)