Ibintu bigeze kure: Hamenyekanye amafaranga rutahizamu Leader Willy Essomba Onana ari kwifuza ngo akinire ikipe y'igihugu Amavubi - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yatangiye gukinisha abakinnyi batandukanye bafite impano kugira ngo irebe ko nayo yakongera kugirirwa igitinyiro n'ikipe zo ku mugabane w'Afurika.

Rutahizamu ukomeye cyane hano mu Rwanda w'ikipe ya Rayon Sports Leader Willy Essomba Onana ukomoka mu gihugu cya Cameron abantu benshi batandukanye bakomeje kugaragaraza ko bifuza uyu musore mu ikipe y'igihugu Amavubi.

Abanyamakuru benshi mu Rwanda ntibahwema kuvuga ko uyu musore akwiye kuganirizwa naba bishinzwe kugira ngo barebe ko yaza gufasha ubusatirizi bw'ikipe y'igihugu Amavubi budahagaze neza muri iyi minsi.

Umunyamakuru Reagan Rigaju ari kwisonga mubadahwema kwerekana ko Onana akenewe mu ikipe y'igihugu Amavubi gusa ibi bishobora kuba bigiye kujya mu buryo kuko hari amakuru avuga ko Leader Willy Essomba Onana ari kwifuza amafaranga ari hagati y'ibihumbi 30 na 50 by'amadolari kugira ngo aze gukinira Amavubi.



Source : https://yegob.rw/ibintu-bigeze-kure-hamenyekanye-amafaranga-rutahizamu-leader-willy-essomba-onana-ari-kwifuza-ngo-akinire-ikipe-yigihugu-amavubi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)