Ibirori by'impurirane! Baho International Hospital yizihije imyaka 14 ku Munsi Mpuzamahanga w'Abakozi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibirori byabereye ku Cyicaro Gikuru cya Baho International Hospital i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali, ku wa 1 Gicurasi 2023.

Byitabiriwe na Minisitiri w'Umutekano, Alfred Gasana; Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline; Umuyobozi Mukuru wa Baho International Hospital, Joseph Kayibanda; abashoramari bo muri ibi bitaro, abakozi babyo, ababyivurijemo indwara zitandukanye n'abandi babarizwa mu rwego rw'ubuzima.

Byabanjirijwe n'Igitambo cya Misa mu gushimira Imana ku myaka 14 ibi bitaro bimaze bitanga serivisi zo kwita ku barwayi.

Umukozi wa Baho International Hospital wahagarariye abandi, Kayiganza Caritas, yavuze ko ari ishema kuri bo nk'abakozi, kuba ibitaro bakorera biri mu by'imbere bitanga ubuvuzi buteye imbere mu Rwanda.

Ati "Nk'abakozi turabinezerewe, kubera ko ni iterambere ibi bitaro byacu bigezeho dukurikije aho byavuye hakaba hashize imyaka 14, n'aho bigeze mu iterambere."

Mukansigaye Alice yatanze ubuhamya bw'uburyo yivurije muri ibi bitaro agakira uburwayi yari afite bwo gutoboka igifu kubera imiti y'ubundi burwayi yigeze kugira.

Yashimye abaganga bo muri Baho International Hospital bamwitayeho akongera kubona ubuzima mu gihe yumvaga ari gusatira urupfu.

Ati "Sinaryaga, sinanywaga, nari maze ibyumweru hafi bibiri nta kintu kigera mu nda. Mu by'ukuri njyewe urupfu nararubonye, ndabibabwira ngo mumfashe gushima Imana no gushimira Baho no kugira ngo mwumve ko bishoboka.'"

Umuyobozi Ushinzwe Amavuriro Yigenga mu Rwanda, Dr Mugenzi Dominique Savio, yashimye intambwe Baho International Hospital imaze gutera mu gutanga ubuvuzi buteye imbere mu Rwanda.

Ati "Imyaka 14 Baho International Hospital imaze ishinzwe, twebwe nk'ihuriro ry'amavuriro yigenga turabibona nk'igikorwa gikomeye. Baho International Hospital iri mu mavuriro akomeye yigenga muri iki gihugu. Byafashe iya mbere mu gushora imari mu guteza imbere ubuvuzi."

Dr Mugenzi yanasabye abandi bashoramari gushora mu rwego rw'ubuvuzi, cyane ko amavuriro yigenga akomeje kuganwa ku bwinshi n'abakenera serivisi atanga.

Imibare y'inzego z'ubuzima yerekana ko nibura abaturage 80% b'Umujyi wa Kigali bivuriza mu mavuriro yigenga.

Umuyobozi Mukuru wa Baho International Hospital, Joseph Kayibanda, yatanze ubuhamya bw'ukuntu batangiye ari ivuriro rito rigizwe n'abakozi batanu, ariko bakaba baragutse bakagera ku rwego rw'ibitaro, ashimira ababigizimo uruhare bose barangajwe imbere n'abaganga bakora kinyamwuga.

Ati "Nubwo waba uri umushoramari uzana amafaranga angana gute mu bitaro, babivuze ikintu cya mbere ni umuganga. Ni ukuvuga ngo inzu nk'iyi n'ibikoresho, biza ku mwanya wa kabiri. Ikintu cya mbere cy'umusingi wa byose ni umuganga."

Kayibanda yashimye abaganga bita ku barwayi no kugira uruhare mu guteza imbere ubuvuzi muri rusange.

Abashoramari muri Baho International Hospital n'abafatanyabikorwa babyo barimo inzego za Leta, bashimiwe ubwitange n'umuhate wabo mu guteza imbere ubuvuzi n'uruhare rwabo mu kuba ibitaro bikomeje gutanga serivisi zizewe ku rwego mpuzamahanga.

Mu minsi mike iri imbere ibi bitaro bizongera umubare w'abaganga b'inzobere mu kuvura abarwayi ndetse n'ibikoresho mu gukomeza kwita ku buzima bw'ababyivurizamo.

Ubuvuzi butangirwa muri Baho International Hospital

Mu Bitaro bya Baho hatangirwamo serivisi z'ubuvuzi bwizewe ku rwego mpuzamahanga.

Bifite ahakirirwa abarwayi, ahasuzumirwa hakanavurirwa indwara z'abagore, gukurikirana abagore batwite no kubyaza, gucisha umuntu mu cyuma ngo hamenyekane indwara arwaye, ahakirirwa abarwayi barembye, ibyumba bitatu bitangirwamo serivisi yo kubaga birimo icy'abagore bagiye kubyara n'ibindi bibiri bibagirwamo abarwayi bafite uburwayi bw'amagufa n'ubundi.

Hari kandi ahakurikiranirwa abamaze kubagwa, icyumba cyifashishwa mu kwita ku mpinja zavutse igihe kitageze n'izavutse igihe kigeze ariko zikavukana ibibazo birimo ibilo bike cyangwa byinshi, izivukana ama-infections, ubumuga n'ibindi.

Binatangirwamo ubuvuzi bwita ku bana no gucisha abantu mu cyuma kugira ngo harebwe uburwayi bafite mu gifu bakanahabwa ubuvuzi.

Muri ibi bitaro hanatangirwamo izindi serivisi zirimo kwita ku menyo haba kuyoza, kuyahoma n'ubundi buvuzi bwayo, byaba ngombwa akanakurwa.

Abakozi b'ibi bitaro bashimiwe ibikorwa byabo mu iterambere ryabyo, cyane cyane mu kwita ku buzima bw'ababigana
Abitabiriye iki gikorwa basuye ibice bitandukanye by'ibi bitaro
Abitabiriye ibi birori bagize umwanya wo gusura ibi bitaro. Aha ni hamwe mu habagirwa abarwaye amagufwa
Aha ni hamwe mu hagize icyumba cy'umurwayi, hicarwa na we cyangwa umurwaza mu gihe babikeneye
Iki cyumba cyifashishwa mu kwita ku mpinja zavutse igihe kitageze
Iki gice nicyo cyakirirwamo abagana ibitaro
Aha ni mu cyumba cya Endoscopy, aho abantu bacishwa mu cyuma ngo harebwe uburwayi bafite mu gifu
Abitabiriye uyu munsi basobanuriwe serivisi zitangirwa muri ibi bitaro
Baho International Hospital yishimiye imyaka 14 imaze



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibirori-by-impurirane-baho-international-hospital-yizihije-imyaka-14-ku-munsi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)