Amezi asaga icyenda niyo shampiyona y'u Rwanda itwaye kugira ngo ikipe ya APR FC yegukane igikombe cya shampiyona, Rutsiro FC na Epoir FC zimanuke mu cyiciro cya kabiri. Shampiyona y'u Rwanda 2022-23 yatangiye tariki 19 Kanama 2022, isozwa tariki 28 Gicurasi 2023.
Yari shampiyona ikomeye amakipe menshi yakwirahira, ndetse ikaba Shampiyona yagoye amakipe menshi yaba ayishoboye n'ayatishoboye. Nk'ibisanzwe amakipe 16 niyo yitabiriye shampiyona, harimo amakipe ya Rwamagana City na Sunrise FC zari zazamutse mu cyiciro cya mbere.
Tugiye kurebera hamwe imibare yaranze imikino 240 igize shampiyona, isize APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona cya 21 mu myaka 30 imaze.Â
Mu mikino 240 yakinwe, habonetsemo ibitego 571, bivuze ko ku mukino habonekamo ibitego 2.36. Muri iyi mikino, habonetsemo amakarita 22 y'umutuku, harimo amakarita 10 yo mu mikino ibanza. Rayon Sports niyo yatangiye umukino ikanawusoza yatsinze (W/W) inshuro nyinshi, ikaba yarabikoze mu mikino 13, APR FC ibikora imikino 12.
APR FC niyo kipe yegukanye igikombe cya shampiyona, kiba igikombe cya kane yegukanye yikurikiranyaÂ
Rutsiro FC niyo kipe yatsinze imikino micye (2) aho igice cya mbere cyarangiraga yatsinze, ndetse 'igice cya kabiri igakomerezaho. Umukino wa Sunrise FC na Rwamagana City wo ku munsi wa 13 wa shampiyona warangiye ari ibitego 5-2 n'umukino w'umunsi wa 30 wahuje Mukura na Musanze FC warangiye ari ibitego 3-4, niyo mikino yabonetsemo ibitego byinshi (7).
Igitego cya Bryan Ssali yatsinze Police FC, ni cyo cyafanguye shampiyona, kikaba cyarabonetse ku munota wa 5. Igitego cya Yawanendji Malipangou yatsinze Rayon Sports, ni cyo cyasoreje ibitego by'imikino ibanza.
Victory Murdah ukinira ikipe ya Gorilla FC niwe watsinze igitego gisoza shampiyona, ubwo APR FC yatsindaga Gorilla FC ibitego 2-1. Igitego cya Namanda Luke Wafula wakiniraga Musanze FC ni cyo kihuse muri shampiyona ubwo Mukura yatsindaga Musanze FC ibitego 3-2., iki gitego kikaba cyarabonetse ku isegonda rya 13.
Onana wa Rayon Sports niwe wasoje afite ibitego byinshi 16, asimbuye Tchabalala Hussain wari umaze igihe ariwe utahana iki gihemboÂ
Umunsi wa kane wa shampiyona niwo wabonetsemo ibitego byinshi bigera kuri 30, icyo gihe Police FC ikaba ariyo itarabonye igitego kuri uwo munsi, nyuma yo gutsindwa na Gasogi United ibitego 2-0. Umunsi wa 11 wa shampiyona niwo wanonetseho ibitego bike, bigera ku 10.
Ikipe ya APR niyo yatsinze ibitego byinshi bigera kuri 52, ikurikirwa na Kiyovu Sports ifite ibitego 46. As Kigali niyo kipe yatsinzwe ibitego bike (23) ikurikirwa na APR FC yatsinzwe 26. Espoir FC niyo kipe yatsinzwe ibitego byinshi (49), ikurikirwa na Marine FC yatsinzwe ibitego (47). Etincelles FC niyo kipe yatsinzwe ibitego byenda kugana n'ibyo yatsinze kuko yatsinze ibitego 41 itsindwa 45.
Etincelles FC na APR FC nizo kipe zatsinzwe imikino mike yo mu rugo (1). As Kigali, Kiyovu Sports na Bugesera FC nizo za kabiri zatsinzwe imikino mike (3). Kiyovu Sports na APR FC nizo kipe zatsinzwe imikino micye yo hanze (2) mu gihe Espoir FC yatsinzwe 13.
ÂEtincelles FC ni imwe mu makipe yaranze shampioyna, nyuma yo kwihagararaho mu rugo, ikipe zikajya zijyayo zikandagiraÂ
Amakipe 4 gusa ni yo yayoboye urutonde rwa shampiyona aho APR FC na Rayon Sports zayoboye urutonde rwa shampiyona iminsi 10, Kiyovu Sports inshuro 8 naho As Kigali iyobora iminsi 2 gusa. APR FC niyo kipe yakoze amateka, kuko yayoboye urutonde rwa shampiyona mu mikino yo kwishyura gusa, aho yabikoze inshuro 10 mu minsi 15 igize shampiyona.
Kiyovu Sports, APR FC, Gasogi United, Musanze FC, Bugesera FC, Rutsiro FC na Espoir FC niyo makipe yahinduye abatoza muri iyi Shampiyona, mu gihe Rutsiro FC ariyo kipe yatojwe n'abatoza benshi (4).
Andre Onana ni we mukinnyi watsinze ibitego byinshi bigera kuri 16. Mbonyumwami Taiba niwe mukinnyi watsinze ibitego byinshi mu mikino yo kwishyura bigera ku icumi, akurikirwa na Onana na Nizeyimana Jean Claude wa Rutsiro FC bafite ibitego 9, Mugisha Didier akagira ibitego 8.
Kuva shampiyona y'u Rwanda yagirwa amakipe 16, ni bwo bwa mbere irangiye ikipe ya mbere ifite amanota macye 63, usibye umwaka w'imikino 2020-21 shampiyona yabaye mu matsinda, no mu 2019-2020 shampiyona yakinwe iminsi 23.
Kuva shampiyona y'u Rwanda yabaho, ni bwo ikipe yamanuka mu cyiciro cya kabiri ifite amanota agera kuri 30, iyo ikaba ari ikipe ya Rutsiro FC
Iyi shampiyona yaranzwe no kwegerana cyane, aho amakipe yari afite ibyiciro 4 by'amanota, icyiciro cya 60, icyiciro cya 40, icyiciro cya 30, n'icyiciro cya 10