Umuryango IBUKA uharanira inyungu z'abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ukorera mu Karere ka Nyarugenge yasabye ko umunyapolitiki Ingabire Umuhoza Victoire yamburwa imwe mu mitungo yabaruweho.
Rukemampunzi Jean Claude uhagarariye ibuka muri Nyarugenge aganira n'Imvaho ducyesha iyi nkuru yavuze ko Ingabire Victoire yibarujeho imitungo y'umubyeyi we, Dusabe Thérèse wahamijwe uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati' 'Ni umumama witwa Thérèse uri mu cyiciro cya mbere cy'abakoze Jenoside muri Mageragere, aho uwo mutungo wanditswe kuri Ingabire Victoire kandi mu by'ukuri Thérèse ariho'.
Asobanura ko bagaragaje ko Dusabe Thérèse ubyara Ingabire Victoire adahari, bityo bamwandikaho umutungo wa Dusabe ku buryo bupfuye.
Akomeza agira ati: 'Ibyo byakozwe n'ubuyobozi burahari, ubuyobozi buracyari mu nshingano, icyo babakoreye ni ihererekanya (Transfer)'.
Rukemampunzi avuga ko atari uko byakabaye bikorwa ahubwo ko byagombye gusubizwa mu mutungo rusange w'Igihugu nk'umuntu wakoze Jenoside agashyirwa mu cyiciro cya mbere, bikazaba muri bimwe bizaryozwa cyangwa kwishyura indishyi z'abangirijwe imitungo yabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati: 'Ntabwo rero twabireberera ngo tubyihorere ni cyo tubereyeho, tugomba kubiharanira byaba na ngombwa tukajya no mu nkiko'.
Umuryango IBUKA mu Karere ka Nyarugenge usaba Leta guhaguruka igafata abo bantu babigizemo uruhare, bagahanwa kuko na bo ngo ni kimwe mu bidindiza mu rugendo rwiza rw'ubumwe bw'Abanyarwanda.
Agaragaza ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bashimira Leta uburyo ikurikirana ibijyanye no kwishyura abangirijwe imitungo muri Jenoside, bamwe bakaba bishyurwa nubwo ngo hari abandi batarishyurwa ariko bafatanyije n'Inzego za Leta, abangije imitungo muri Jenoside bazakomeza bishyure.
Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyarugenge na bwo bwemeje ko isambu yanditsweho undi muntu kandi nyirayo yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ngabonziza Emmy, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Nyarugenge, asobanura ko ubusanzwe Umunyarwanda wese afite uburenganzira ku mutungo we kandi ko n'uburyo bwo guhererekanya umutungo biteganywa n'amategeko.
Avuga ko uwo IBUKA yagarutseho ari umwe wahunze akaba atarigeze agaruka mu Rwanda.
Ngabonziza yagize ati: 'Uwo bavugaga ni umwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi utarigeze agaruka mu Rwanda ukiri hanze y'igihugu, ariko umwana we yiyandikaho iyo mitungo'.
Ashimangira ko uburyo byakozwemo atari ko byagakwiye kuba bigenda. Avuga ko nk'ubuyobozi bahise babyinjiramo bakizeza ko ubushishozi, ubushobozi n'amategeko igihugu kigenderaho bigomba gukurikizwa kugira ngo ubutabera bukomeze butangwe.
Ngabonziza avuga ko hari imanza zaciwe n'Inkiko Gacaca kandi ko inyinshi zarangijwe ariko ko hakiboneka imbogamizi nk'izi zo kwiyandikaho imitungo bikadindiza irangizwa ry'izo manza.
Dusabe Thérèse ari ku rutonde rw'abantu 17 bashinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bakatiwe n'Urukiko rwa Gacaca rwa Butamwa.
Dusabe yakatiwe igifungo cya burundu y'umwihariko n'Urukiko rwa Gacaca rwa Butamwa, ubu ni mu Murenge wa Mageragere, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali