Abanyamakuru ba RBA, Anita Pendo na Japhet Mpazimaka bakomeje kwiharira imbuga nkoranyambaga kubera amafoto bombi bari gushira hanze.
Aba bombi bakunze kumvikana bitana umugore n'umugabo doreko baherutse gukora icyo bise gusezerana ubwo bari muri sitidiyo za Magic FM, Japhet avuga ko yemeye kuba umugabo wa Anita Pendo kandi na Anita yemera kuba umugore wa Japhet.
Ibi bikomeje guteza urujijo mu babakurikira, aho bibaza niba aba bombi bakundana koko, amafoto bari gushyira hanze buri wese yishimiye undi bagaragara nk'abakundana.