Umuhanzi ukunzwe cyane hano mu Rwanda King James uzwiho kuba ari umwe mu bahanzi batunze agatubutse yatangaje igihe azerekera abakunzi be umugeni bategerezanyije amashyushyu menshi.
King James umuhanzi akaba n'umushoramari uzwiho gukora ibintu bye bucece ndetse ukunzwe n'imbaga y'abantu kubera ubuhanga akorana ibihangano bye biba byuzuyemo imitoma idasanzwe ifasha benshi kwegukana imitima y'abakunzi babo yasubije abibaza igihe agambo gushakira umugore.
Mu kiganiro amahumbezi yagiriye kuri radio Rwanda yabajijwe n'abantu benshi bari bakurikiye icyo kiganiro igihe azashakira umugore maze na we abasubiza muri ubu buryo ' Ntabwo ndamenya neza igihe cyakorera ubukwe gusa igihe ni kigera nzababwira kuko gahunda yo irahari'.
Aya niyo magambo umuhanzi King James yasubije abantu bose bibazaga ku gihe azakorera ubukwe bwitezwe na benshi.