Ishuri Rikuru Gatolika ry'i Kabgayi, ICK nk'urwego rukora ubushakashatsi rwatangiye gushyiraho akarwo kugira ngo iyo ntego igerweho binyuze mu gutekereza imishinga itandukanye yo kongerera gaciro ibikomoka ku buhinzi.
Mu marushanwa yateguwe na HEC ku mishinga y'amashuri makuru na za kaminuza ijyanye na Siyansi, Ikoranabuhanga, 'Engeneering' n'imibare, ICK yari ifitemo imishinga itandukanye yo kongerera agaciro umusaruro w'ubuhinzi bw'urutoki.
Umwe mu mishinga wagaragajwe na Habanabashaka Malachie wari uhagarariye iki kaminuza, ni uwo kubyaza umusaruro umutumba w'insina ugakorwamo impapuro zifashishwa mu gukora envelopes [impapuro zo gupfunyikamo] ibintu bitandukanye.
Mu mishinga itanu yahembwe uwa ICK wabaye uwa kabiri uhabwa miliyoni 4Frw.
Umuyobozi w'Ishami rya Siyansi n'Iterambere muri ICK, unafasha abanyeshuri gukora ubushakashatsi, Dr Simpunga Innocent yavuze ko mu gihe leta yari imaze guca amashashi mu kubungabunga ibidukikije, babonye ko abantu bari kwirwanaho mu gushaka ibyo gupfunyikamo, bashaka uko iki kibazo bagikemura.
Ati 'Tumaze gusoma tukabona ko imitumba y'insina ishobora kuvamo impapuro, natwe twaragerageje tubona byashoboka, dutanga umushinga mu Kigo cy'Igihugu cy'Imiyoborere, RGB kinadutera inkunga ngo dukomeze twagure ubwo bushakashatsi.'
Kuri ubu 90% by'ingo zo mu Rwanda zihinga urutoki ndetse igihugu gifite gahunda zo kongera ubuso bw'ubutaka buhingwaho bukava kuri hegitari ibihumbi 635 bwariho mu 2017, bukagera ku bihumbi 980 mu 2024, ibyumvikana ko n'ubuhingwaho urutoki buziyongera.
Iyo mitumba yera kuri icyo gihingwa iyo idahawe inka nta bundi buryo ibyazwamo umusaruro, Dr Simpunga akavuga ko kuri ubu bari gushaka inkunga ngo babe bashinga uruganda rukora bene izo mpapuro [envelopes] ku bwinshi, byakunda rukaba rwanajyanwa mu cyanya cy'inganda i Masoro.
Ati 'Tugomba guteza imbere umutumba w'insina ugafasha abantu kubona ibyo bapfunyikamo aho kwifashisha impapuro z'amakayi y'abana babo. Impapuro zacu zuzjuje uburinanenge kuko zinabungabunga ibidukikije.'
Iyo bagiye gutunganya umutumba w'insina barabanza bakawupima bakamenya ingano y'amazi ufite, ubundi bakawuhondahonda ayo mazi agashiramo.
Nyuma bazana indi mashini iwurambura neza, bakongeramo za acide zitandukanye zikamuramo imyanda n'amakakama yose, hanyuma bakayanika bakoresheje imashini zabugenewe.
Iyo urwo rupapuro rwumye neza batangira kuruzinga mu ishusho bashaka ko envelope izaba imezemo hanyuma igatangira gukoreshwa.
Ubu bushakashatsi bugirwamo uruhare n'abarimu ndetse n'abanyeshuri ba ICK binyuze mu kigo yashinze cya Kabgayi Business Incubation Center, aho ibyo abanyeshuri biga mu ishuri bahita bajya kwerekwa uko bishyirwa mu bikorwa.
Bakoreye ubushakashatsi mu turere dutandukanye turimo Muhanga, Ngororero, Ruhango n'utundi tweramo insina, Dr Simpunga akavuga ko bashaka kwagura, bakagera no mu Ntara y'i Burasirazuba yera urutoki ku bwinshi.
Uretse imitumba y'insina ICK itunganya n'ibitoki mu buryo butandukanye aho bimwe bikorwamo inzoga, ibindi nk'iby'inyamunyo bikumishwa bakabisya bikavamo ifu iba yakorwamo n'imigati.
Ibyo bikorwa byiyongera ku bundi bushakashatsi kuri ubu bakomeje gukurikirana bwo gutunganya imyanana y'insina ikaribwa nk'imboga.
Dr Simpunga ati 'Igihe twabonye isoko, tuzajya dufata imodoka nini tujye kugurira iyo mitumba abahinzi b'urutoki. Turashaka ko niba tugeze ku muhinzi tuzajya tumugurira umutumba, igitoki n'umwanana w'insina.'
Amarushanwa ya HEC ngo yabaye icyitegerezo ku buryo abayobozi ba ICK bagiye gushyiraho amarushanwa ku banyeshuri.
Uzajya ugira igitekerezo cyavamo umushinga ushingiye ku guteza imbere ubuhinzi n'izindi nzego azajya ahembwa.
Ati 'Tukawujyana mu kigo cyacu cy'ubushakashatsi (Centre Universitaire de Recherche Professionnelle) nyuma umwana tukaba twamufasha no kuwushyira mu bikorwa.'
Kuri ubu bafite imbogamizi zirimo kubona imashini zifite ubushobozi bwo gutunganya imitumba myinshi, n'izitera amarangi kuri izo envelopes zakozwe.
Ni imbogamizi ziyongera ku kubona abakozi bazobereye mu by'inganda bashobora kwifashishwa mu kwigisha abandi.