Ibyishimo bidasanzwe ku ikipe ya Manchester city nyuma yo kubaga Chelsea bayicuritse bahise bakira neza impano bahawe na Arsenal champion itarasozwa - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibyishimo bidasanzwe ku ikipe ya Manchester city nyuma yo kubaga Chelsea bayicuritse bahise bakira neza impano bahawe na Arsenal champion itarasozwa.

Rwari urugendo rutoroshye ku makipe yo mu Bwongereza yari ahataniye primier league, ubu bwanyuma nyiri ubwami, nyiri nkoni, nyiri ngoro yabonetse ndetse ashimangira ko ntawamusimbura ku ntebe y'ubwami.

Uwo ntawundi uretse Manchester city ikomeje kuyobora champion y'u Bwongereza mu gihe kingana n'imyaka itatu yose.

Iyi kipe yakomeje guhangana n'ikipe ya Arsenal igihe kitari gito, rimwe ikayobora ubundi ikayoborwa, byari bimeze nk'ipusi n'imbeba.

Ikipe ya Arsenal yahaye Manchester city kado ubwo yatsindwaga imikino ibiri y'ikurikiranya kandi Manchester City yo idatsindwa.

Manchester city yatsinze ikipe ya Chelsea igitego kimwe ku busa ihita imanika igikombe kuko mu mikino isigaye ntago Arsenal bihanganye yakuramo amanota irushwa.

Arsenal ifite amanota 81 ikaba isigaje umukino umwe, naho Manchester city ifite amanota 88 ikaba isigaje imikino 2.

 

 

 

 

 



Source : https://yegob.rw/ibyishimo-bidasanzwe-ku-ikipe-ya-manchester-city-nyuma-yo-kubaga-chelsea-bayicuritse-bahise-bakira-neza-impano-bahawe-na-arsenal-champion-itarasozwa/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)