Icyo Haringingo avuga ku nzara ivuza ubuhuha muri Rayon mu gihe urugamba rugeze ahakomeye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Fracis Christian Mbaya avuga ko koko iyi kipe ifite ibibazo by'amikoro ariko na none aho bigeze yizeye ko komite izakubita inzu ibipfunsi ku buryo batazava mu rugamba rw'ibikombe ihanganiye.

Kugeza ubu Rayon Sports ni iya kabiri ku rutonde rwa shampiyona aho irushwa na Kiyovu Sports ya mbere amanota 2, yaraye kandi isezereye Police FC igera muri 1/2 cy'igikombe cy'Amahoro.

Gusa nubwo ifite amahirwe yo kwegukana ibikombe byombi, iyi kipe ifite ikibazo cy'amikoro aho abakinnyi bayo bamaze amezi 2 badahembwa abatoza bo bakaba bageze muri 4. Uretse ibi kandi bakaba banishyuza uduhimbazamusyi tw'imikino 2.

Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo yavuze ko ibibazo bihari ariko na none bagomba kuganiriza abakinnyi bakabumvisha agaciro k'imikino isigaye ku buryo batagomba kuva mu murongo.

Ati "Ibibazo birahari ariko ni ugushyira hamwe, ni ukuganiriza abakinnyi cyane kubereka intego dufite kandi nibaza ko ubu aho tugeze dukeneye ingufu z'abantu bose, abantu bagiye gushyira hamwe kugira ngo badushyire mu buryo bwiza bwo guhangana n'andi makipe duhanganiye ibi bikombe."

Yakomeje avuga ko kandi bazakora ibishoboka byose ariko na none na komite nayo ikwiye gukora ibishoboka kugira ngo hatagira icyuho kigaragara.

Ati "Nibaza ko rero tugiye gukora ibishoboka byose, ntekereza ko na komite izakora ibyayo kugira ngo dushobore gushyira hamwe turebe ko dushobora gutwara ibi bikombe uko ari bibiri."

Rayon Sports isigaranye imikino 3 ya shampiyona itagomba gutakaza, uwa Gorilla FC, Marines FC ndetse na Sunrise FC. Mu gihe yasezerera Mukura VS mu gikombe cy'Amahoro, yazahura ku mukino wa nyuma n'izakomeza hagati ya APR FC na Kiyovu Sports.

Haringingo yemeje ko ikipe ifite ibibazo by'amikoro



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/icyo-haringingo-avuga-ku-nzara-ivuza-ubuhuha-muri-rayon-mu-gihe-urugamba-rugeze-ahakomeye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)