Icyogajuru cya Koreya ya Ruguru cyashwanyukiye mu nyanja - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Leta ya Koreya ya Ruguru yatangaje ko mu minsi ya vuba izongera kugerageza icyo cyogajuru cyiswe Chollima-1.

Icyogajuru cyashwanyutse kikimara guhaguruka kubera ibibazo bya moteri yatumye igice cyo hasi n'icyo hejuru by'icyogajuru bidatandukana uko bikwiriye.

Bivugwa kandi ko ikoranabuhanga rya moteri y'icyo cyogajuru ryari riri ku rwego rwo hasi, mu gihe n'ibikomoka kuri peteroli cyakoreshaga bitari byizewe neza.

Ikigo gishinzwe ibyogajuru muri Koreya ya Ruguru cyatangaje ko kigiye gukora igenzura ku cyatumye icyo cyogajuru gipfuba, mbere yo kugerageza ikindi.

Iki cyogajuru nicyo cya mbere cy'ubutasi bwa gisirikare Koreya ya Ruguru yari yohereje mu kirere.

U Buyapani buherutse guha gasopo Koreya ya Ruguru nyuma y'uko itangaje ko hari icyogajuru iteganya kohereza mu isanzure, aho bwavuze ko nihaba ikosa kikinjira mu kirere cyabwo bazagihanura.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/icyogajuru-cya-koreya-ya-ruguru-cyashwanyukiye-mu-nyanja

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)