Madamu Jeannette Kagame yakomeje abahuye n'ibiza mu Ntara y'Uburengerazuba, Amajyaruguru n'Amajyepfo, byaturutse ku mvura yaguye mu ntangiriro z'uku kwezi, abagenera ubutumwa bwo kubihanganisha.
Ni impanuro Madamu Jeannette Kagame yatanze kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Gicurasi 2023. Mu karere ka Ngororero, ibiza byahitanye abantu 23, hakomereka bane, inzu 256 zisenyuka burundu izindi 324 zisenyuka igice, ni mu gihe izindi 831 ziri ahantu hateza ibibazo abazituyemo. Imiryango 864 igizwe n'abantu 3,559 icumbikiwe kuri site 14 zirimo amashuri, insengero n'ahandi.
Madamu Jeannette Kagame yaganirije anafata mu mugongo abagize ibyago byo kubura ababo mu biza, asura abana bo mu irerero bazanye n'ababyeyi babo bavanywe ahashyiraga ubuzima bwabo mu kaga.
Ati 'Birasanzwe mu muco wacu kuba hafi y'uwagize ibyago. Natwe nk'ababyeyi uyu munsi twabazaniye ubutumwa bwo kubakomeza, mukomere kandi mukomeze kwihangana. Iteka kubura uwawe mu buryo nk'uko byagenze bishengura imitima, ababuze ababo mukomere mwihangane kandi turabizeza ko turi kumwe namwe'.
Yabashimiye ko bakomeje kwihangana mu bihe bigoye kandi bakaba bakomeje kwishakamo ibisubizo, ubuzima bukaba bukomeje kugaruka.
Madamu Jeannette Kagame yashimiye ababaye hafi abahuye n'ibiza bakabatabara avuga ko 'ubusanzwe kuva kera ubumuntu no gutabara ari indangagaciro z'umunyarwanda' kandi n'ibibazo by'ibiza byagwiriye u Rwanda ruzabitsinda.
Ati 'Igihugu cyacyu cyanyuze mu bihe bikomeye nka Covid-19, byatweretse ko dukwiye guhora twiteguye guhangana n'ibibazo bitandukanye byibasira Isi dutuyemo. Nk'uko twatsinze urugamba rwa Covid-19 uru na rwo tuzarutsinda kuko dufite ubuyobozi bwiza, tuzarutsinda kuko dufite ubuyobozi bwita ku baturage babwo'.
Madamu Jeannette Kagame yasabye abaturage kongera gutekereza ku muryango, kwita ku buzima bw'abagize umuryango cyane cyane abana bato, abafite ubumuga, ababyeyi, abakuze ndetse n'abagize ihungabana.
Yibukije ko Akarere ka Ngororero kazwiho kweza no gukunda umurimo, ariko hari ikibazo cy'igwingira ry'abana, abasaba ubufatanye mu guhangana n'iki kibazo.
Ati 'Munyemerere mbasabe ko hashyirwaho ingamba zihamye zo kurwanya igwingira dushishikariza ababyeyi kugaburira abana indyo yuzuye, kwita ku isuku mu ngo zacu ndetse no ku mubiri'.
Ubushakashatsi bwakozwe ku buzima n'imibereho by'abaturage RDHS (Rwanda Demographic and Health Survey) bwakoze n'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare [NISR] mu 2020, bwerekana ko 33% by'abana bari munsi y'imyaka itanu mu Rwanda bafite ikibazo cyo kugwingira.
Akarere kaza inyuma y'utundi kuri ubu ni Ngororero 50,5%, Nyabihu 46,7%, Rutsiro 44,4%, Rubavu 40,2%, Gakenke 39,3%, Nyaruguru 39,1%, Ruhango 38,5%, Nyamagabe 33,6%, Karongi 32,4%, Rusizi 30,2%, Huye 29,2%, Kayonza 28,3% na Bugesera yari ifite 26,1%.
Intara y'Uburengerazuba hari site 53 ziriho abakabakaba ibihumbi 16 bibasiwe n'ibiza by'imvura yaguye mu ijoro ryo kuwa 2 rishyira kuwa 3 Gicurasi 2023.
Umwe mu bagizweho ingaruka n'ibiza, Vedaste Nzahumunyurwa wo mu Murenge wa Kavumu uri kuri site ya Muteke, yavuze ko yasenye inzu, inkangu ziracika, abantu barapfa, abandi bacura imiborogo.
Yashimiye uburyo Leta y'u Rwanda yahumurije abagizweho ingaruka n'ibiza, hatunganywa imihanda kugira ngo ubutabazi bwihuse bubagereho n'ibiryo bikabageraho byihuse.
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yashimiye Umuryango Imbuto Foundation watanze inkunga yo kwita ku bana bari munsi y'imyaka itanu bari muri za Site, aho muri Ngororero hari abana 345.
Leta yahise igoboka abaturage bahuye n'ibiza, ibaha ibiryamirwa, ibiryo bigenewe abagore batwite ndetse n'abana, tubaha ibikoresho by'isuku n'ibindi kuko ibindi byari byatwawe n'ibiza.
Minisitiri Musabyimana yavuze ko ibiza byabaye ariko ubu leta iri gutegura uburyo abaturage bose bahuye n'ibiza basubira mu buzima busanzwe no kububakira, aho imiryango isaga 7000 igiye kubakirwa ku ikubitiro.
Ati 'Ubu kugeza uyu munsi Site bazubakirwaho bose zaramenyekanye ndetse n'imiryango 7909 igomba kubakirwa mu turere twa Rubavu, Rutsiro, Karongi, Ngororero, Nyabihu na Burera yose turayizi, twose turayizi tukaba tuzahera ku miryango ifite ubushobozi buke kurusha iyindi ariko imiryango yose izafashwa kubona aho gutura'.
Mu karere ka Ngororero, abahuye n'ibiza bahawe ibiribwa bigizwe na kawunga ibilo birenga ibihumbi 56, ibishyimbo ibilo birenga ibihumbi 33, umuceli, shisha kibondo, ibisuguti, amagi, isukari n'ibindi.
Muri aka karere ibiza byishe amatungo 182 arimo inka 11, intama 14, ihene 41, ingurube 19, inkwavu 73 n'inkoko 24. Ubuso bw'imyaka yangiritse ni hegitari 897,13, imihanda yangiritse ni itandatu ariko ubu yose yabaye nyabagendwa. Ibiraro byangiritse ni 14, amapoto ni icyenda n'imiyoboro y'amazi umunani.