Uyu mugore atuye mu Mudugudu wa Gakoma mu Kagari ka Buhabwa mu Murenge wa Murundi, ubusanzwe acuruza ibitoki, ibijumba, imyumbati n'ibindi bihingwa.
Mu kiganiro na IGIHE, Hakizimana yavuze ko yaguze igare ry'ibihumbi 60 Frw kuko yari arambiwe gukorera amafaranga agasanga amenshi yayahaye abamutwaza ibicuruzwa bye.
Ati ' Iri gare nariguze kugira ngo rijye rimfasha kuntangira mituweli, gushaka ibyo kurya n'amafaranga y'ishuri y'abana.'
'Mfite abana bane ubu hariga babiri, ncuruza ibitoki, ibijumba n'ibindi byinshi, rero naguze iri gare kugira ngo ibyo ncuruza njye njya kubyizanira, nabonaga amafaranga mpa abanyonzi ari menshi kugira ngo agabanuke mpitamo kujya mbyitwarira.'
Hakizimana yakomeje yavuze ko ubusanzwe yaranguraga nk'ibitoki bitanu umunyonzi ubipakira abigeza ku muhanda aho abicururiza akamuca hagati 1500 Frw na 2000 Frw.
Aya mafaranga ngo iyo yavaga mu nyungu wasangaga asigarana nibura 3000 Frw akabona ni menshi ari nabyo byamuteye umuhate wo kugura igare, araryiga none ubu asigaye abyitwarira ya mafaranga yahaga abanyonzi akayongera ku nyungu aba yabonye aho kuyatanga.
Ati 'Urabona nk'ubu igitoki nakiranguye 4000 Frw, nshyizeho umunyonzi wasanga anciye 500 Frw nkakigurisha 5000 Frw urumva inyungu ya 1000 Frw mbonyeho mpise nyigabana n'umunyonzi ariko iyo nkitwariye ya nyungu nanjye ndayihemba noneho singire amafaranga ntanga mu banyonzi.'
Yavuze ko uretse kuba iri gare rimufasha mu gutunda imyaka rimufasha mu kuvoma amazi, rikamufasha kugera mu gasantere no mu gusura inshuti n'abavandimwe mu buryo bworoshye.
Yasabye abagore kwitinyuka bakareka gutinya gutwara ibinyabiziga cyangwa kwanga gukora imirimo runaka ngo ni uko ari abagore.