Mu kiganiro n'abanyamakuru ba Pax Press( itangazamakuru riharanira amahoro), umujyanama mu by'Umutekano (attaché de Sécurité interièure) wa Ambasade y'u Bufaransa mu Rwanda, Coloneri Laurent Lesaffre yasubije abanyamakuru ko impamvu igihugu cye kitohereza abanyarwanda bakekwako ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, aho bakekwa kubikorera ari uko iki cyaha gikorwa kitari mu mategeko y'aho bagikoreye.
Coloneri Laurent Lesaffre, abajijwe impamvu igihugu cye cy'u Bufaransa kitohereza Abanyarwanda bafashwe bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, ahubwo bugahitamo kubaburanishiriza mu Bufaransa, yasubije ko mu mategeko y'igihugu cye harimo ko bitemewe kohereza ukekwaho icyaha mu gihugu yagikoreyemo, igihe icyo cyaha cyakorwaga kitari mu mategeko y'Igihugu yagikoreyemo.
Ibi, bihita bisubiza neza ko mu gihe iri tegeko ry'u Bufaransa rigiteye rityo, abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, igihe cyose baba bafashwe n'ubutabera bari ku butaka bw'Igihugu cy'u Bufaransa badashobora koherezwa mu Rwanda ngo bakurikiranwe ku byaha bakekwaho, ahubwo baburanishwa n'iki gihugu, kimwe n'uko badashobora kohereza abafite ubwenegihugu bw'u Bufaransa ngo bage kuburanishwa mu kindi gihugu.
Iki kiganiro, cyahuje Abayobozi ba Pax Press, Abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda babarizwa mu muryango w'Abanyamakuru baharanira Amahoro( Pax Press). Kitabiriwe kandi n'uhagarariye Ambasaderi w'U Bubiligi mu Rwanda ( uwungirije Ambasaderi). Baganiriye n'Abanyamakuru ku bikorwa bitandukanye by'ibi bihugu byombi mu gutanga ubutabera by'umwihariko ku Banyarwanda bafatwa n'ubutabera bw'ibi bihugu bukababuranisha.
Muri iki kiganiro, hagarutswe kandi ku Munyarwanda Hategekimana Filipo uzwi ku izina rya Biguma urimo kuburanishirizwa i Paris muri iki Gihugu ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi akekwaho gukora ubwo yari Umujandarume mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, akorera i Nyanza, ubu ni mu Ntara y'Amajyepfo. Amazina ari mu byangombwa bye ni Phillippe Manier cyane ko yahawe ubwenegihugu bw'u Bufaransa.
Munyaneza Theogene