Ihuriro ry'Abarwanya ubutegetsi bw'u Rwanda batuye Amerika na Canada rihatse (...) - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abarwanya Ubutegetsi bw'u Rwanda batuye mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika na Canada baheruka guteranira i Washington DC bagira ibyo basaba Leta y'u Rwanda.

Ku ya 20 Gicurasi 2023, nibwo abarimo abahoze muri RNC ya Kayumba Nyamwasa Nka Tabita Gwiza, Dr Charles Kambanda, Jean Paul Turayishimye n'abandi bakibarizwa muri uyu mutwe nka Gervais Condo n'abandi, bahuriye mu nama i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika .

Inama irangiye abari bayitabiriye basohoye itangazo rihuriweho ryashyizweho umukono na Prof Charles Kambanda Umuyobozi w'urugaga bahuriyemo ruzwi nka PBCR (Plate-Forme pour le Bien Commun des Rwandais) cyangwa se (Platform for Rwandans' Common Good ) bivuze mu Kinyarwanda 'Urugaga ruharanira ineza rusange y'Abanyarwanda.' Rigira riti 'Abanyarwanda bo muri Leta zitandukanye za Amerika bahuriye hamwe kugira bahuze ijwi kugira ngo basabe Perezida Kagame ngo afungure urubuga rwa politiki mu gihugu'.

Bakomeje basaba Abanyarwanda bose bari mu buhungiro aho bari ku Isi, kwishyira hamwe kugirango bazitabire indi nama imeze iteganyjwe kubera ku mugabane w'Afurika mu Kwezi kwa Nyakanga 2023.

Abakurikiranira hafi Politiki y'u Rwanda, bavuga ko, bitapfa gushoboka kugirango Leta y'u Rwanda yemerere aba bantu ibyo basaba, kuko benshi muribo babarizwa ndetse banakorana n' Imitwe nka RNC, FDLR,CNRD/FLN n'iyindi imaze igihe igerageza guhungabanya umutekano w'u Rwanda.

Ni mu gihe benshi muri bo, Ubushinjacyaha bukuru bw'u Rwanda bwabashyiriyeho impapuro zibata muri yombi, kubera ibya birimo kutuzuza inshingano zabo, ruswa no kunyereza umutungo w'igihugu bakoze bakiri muri Guverinoma y'u Rwanda, ariko nyuma baza guhunga kubera gutinya kugezwa mu butabera.

Muri aba kandi , hari abahoze mu butegetsi bwateguye bunashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 bamwe muribo bagizemo uruhare, baza guhungira mu bihugu by'amahanga nyuma yo gutsindwa na FPR-Inkotanyi, aho bakomereje gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Genoside yakorewe Abatusti no gukora politiki igamije kurwanya Ubutegetsi buriho mu Rwanda.

K'urundi ruhande, hari abasanga itegeko Nshinga ry'u Rwanda rizabagonga kuko ritemera ko Abantu babarizwa mu mitwe ihungabanya umutekano w'igihugu n'abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa se abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside ,kugira uruhare urwarirwo rwose mu mitegekere y'Igihugu, bataragezwa imbere y'Ubutabera ngo babiryozwe cyangwa se bagirwe abare.

Jean Paul Turayishimye wahoze muri RDF ubwo yari umurinzi w'urugo rwa Kayumba Nyaswa, nawe ari mu bitabiriye iyo nama. ubu arashakishawa n'Ubutabera bw'u Rwanda kubera ibyaha by'iterabwoba yakoze akiri muri RNC.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/ihuriro-ry-abarwanya-ubutegetsi-bw-u-rwanda-batuye-amarika-na-canada-rihatse

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)