Ikibazo cy'impunzi z'Abanye-Congo ziri mu Rwanda cyaba kigiye kubonerwa umuti? (Video) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Icyo gihe yavugaga ku bibazo by'impunzi z'Abanye-Congo zimaze imyaka myinshi mu Rwanda. Hari mu bihe ibintu byari bishyushye, ubuyobozi bwa Congo bwirirwa ahantu hose, mu nama mpuzamahanga no mu itangazamakuru, buvuga ko u Rwanda rushyigikira umutwe wa M23.

Congo yumvikanishaga ko M23 ari Abanyarwanda, Perezida Kagame we agasobanura ko utwara ibintu gutyo, aba yirengagije amateka. Yashingiraga ku kuba abo bitwa Abanyarwanda, bamaze imyaka myinshi ku butaka bwa Congo cyane ko ubwo imipaka yagabanywaga, bisanze hakurya y'imbibi.

Mu ijambo rye icyo gihe, yasabye umuryango mpuzamahanga, gufata iya mbere mu gukemura ikibazo cy'impunzi z'Abanye-Congo ziri mu Rwanda, ko rutagomba gukomeza kwikorera umutwara wazo.

U Rwanda rucumbikiye impunzi z'Abanye-Congo zirenga ibihumbi 80 zibarizwa mu nkambi zitandukanye zo hirya no hino mu gihugu. Izi mpunzi ziganjemo izimaze mu buhungiro imyaka isaga 25.

Ikibazo cyazo cyakomeje kurenzwa ingohe ntikitabweho, boshye zidakeneye ubuzima bwiza, buzira imihangayiko yo kutaba aho bita mu rugo.

Izo mpunzi z'Abanye-Congo ziba mu mijyi itandukanye yo mu Rwanda ariko hari n'iziba mu nkambi zitandukanye.

Urugero, nko mu nkambi ya Kiziba irimo abagera ku 15.762, iya Nyabiheke irimo 12.923, iya Kigeme icumbikiye 14.622, iya Mugombwa ni 11.546, iya Mahama ibamo 19.191, muri Kigali haba 946 naho Nyamata haba batatu.

Umubare munini ni abana bari munsi y'imyaka 17 kuko bavutse ku babyeyi bari mu buhinzi. Abatarengeje imyaka 17 bangana na 50%, abafite hagati ya 18-59 ni 45% naho abayirengeje ni 5%.

Abagera kuri 86,6% bahunze baturuka muri Kivu y'Amajyaruguru, 8.4% baturutse muri Kivu y'Amajyepfo, 1.6% baturutse muri Haut Katanga naho 1.4% baturutse mu bindi bice.

Byumvikane neza, ko umubare munini w'abahunze, batahunze M23, bahunze umutekano muke umaze imyaka myinshi muri Kivu y'Amajyaruguru.

Perezida Kagame icyo yasabaga icyo gihe, ni uko umuryango mpuzamahanga ugira uruhare mu bikorwa bigamije ko batahuka. Bivuze ko mbere na mbere, Congo igomba kwemera ko abo baturage ari abayo, hanyuma ikabacyura.

Icyifuzo cye cyaba noneho cyumvikanye?

Umuyobozi Mukuru w'Ishami ry'Umuryango Mpuzamahanga ryita ku Mpunzi (HCR), Filippo Grandi, aherutse gutumiza u Rwanda na RDC mu nama i Genève mu Busuwisi.

Ibimenyetso by'ibanze biraca amarenga ko bitandukanye n'umwuka mubi usanzwe hagati y'ibi bihugu, iki kibazo cy'impunzi cyaba kigiye kubonerwa umuti.

Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi, Kayisire Marie Solange, hamwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Christophe Lutundula, bagaragaye bafite akanyamuneza.

Imyanzuro y'iyi nama, irimo ko ibihugu byombi byiyemeje gukurikirana iyubahirizwa ry'amasezerano yasinywe mu 2010 ajyanye no gucyura impunzi.

Byiyemeje kugirana ibiganiro byubaka bigamije gushyiraho uburyo buboneye bufasha abashaka gutahuka mu gihugu no kuzirikana uburenganzira bwo gutahuka ku bushake.

Ku rundi ruhande, mu myaka irenga 25 ishize u Rwanda rwashyize imbaraga mu gucyura impunzi, aho kuva mu 1994 kugeza ubu abagera hafi kuri miliyoni 3.5 batahutse, umubare munini baturutse muri RDC.

Kuva mu 2009, HCR yafatanyije n'u Rwanda mu gucyura impunzi, aho hatashye 97.398 hagati ya 2009 na 2022.

Muri bo, 92% baturutse muri RDC. U Rwanda kandi rwakuyeho sitati y'ubuhunzi ku wa 31 Ukuboza 2017, kuva icyo gihe hatahutse 7.477.

Umusesenguzi Tite Gatabazi yakoze icyegeranyo kigaruka kuri iki kibazo n'uburyo bukwiriye mu gukemura ikibazo kijyanye n'izi mpunzi.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikibazo-cy-impunzi-z-abanye-congo-ziri-mu-rwanda-cyaba-kigiye-kubonerwa-umuti

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)