Ikiniga, amarira n'agahinda ku mitima y'abapfushije ababo mu biza byibasiye Uburengerazuba (Amafoto na Video) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

'Ntawe bitagezeho', ayo ni amagambo umukecuru w'imyaka 57 yabwiye IGIHE asobanura ko n'utapfushije, imitungo ye yahatikiriye. Uri hafi kugera mu Mujyi wa Karongi, abantu bari bifashe ku itama, mapfubyi ntawe uzi amerekezo.

Guhera Saa munani z'ijoro nibwo baraye rwantambi, nta n'umwe ugoheka, induru yumvikana ku musozi umwe no mu kabande ko hakurya, abasaba ubutabazi ari benshi.

Ab'inkwakuzi bahise bakanguka mu mvura y'amahindu, batangira kujya gutabara aho bumvise urusaku rw'abasaba ubufasha. Umubyeyi w'imyaka 47 twasanze ahazwi nka Bupfuna i Karongi, yatangaje ko imvura yatangiye kugwa hakiri kare, abantu barataha nk'ibisanzwe bararyama ariko bigeze nijoro ibintu bifata indi ntera.

Ati 'Twabyutse saa munani twumva abantu bari gukomera, aho dutuye insina zaridutse. Bigeze saa cyenda twumva induru zirakomeje, turagenda. Abagore bahagararaga ku murongo, bakajya bahererekanya n'abagabo urwondo, itafari turinda tugera ku kana kapfuye, twagakuyemo nka Saa kumi n'ebyiri.'

Muri ako gace, hapfuye abantu batanu, ariko inzu nyinshi zasenyutse. Imihanda hafi ya hose yangiritse ku buryo bugaragarira amaso kuko kuva i Kigali ugera i Karongi, uhereye mu bice bya Ngororero gukomeza hose hari inkangu zagiye zigwa mu muhanda.

Mu bapfuye harimo umwana w'imyaka 12 witwa Izabayo Thomas, inzu yamugwiriye we n'abavandimwe be ndetse na Se ariko bo babasha kurokoka nubwo bari mu bitaro aho bari kwitabwaho.

Umubyeyi w'uyu mwana yabwiye IGIHE ko imvura igwa atari ahari kuko yari kwa muganga arwaje mukuru we. Ati 'Umwana yari afite imyaka 12, yitabye Imana mu masaha ya Saa kumi. Ntabwo nari mpari, baje kubimbwira ku bitaro nari ndwaje mukuru we. Naje saa mbili nsanga bamaze kumutaburura mu matafari.'

Inzu nyinshi zasenyutse muri aka gace, ni izisanzwe zubatswe ahantu n'ubundi hari amanegeka, ndetse benezo basobanura ko zimwe zari zifite inenge ku buryo hari igihe imvura yagwaga zikavirwa.

Kuko zubatse ahantu hameze nk'umusozi, inkangu zagwaga, zigasanga inzu hasi, zikazibundikira, nazo zikagwira abaturage.

Uwo mubyeyi wa Izabayo, yavuze ko inzu ye yari ifite ikibazo ku buryo buri gihe mu mvura babaga bafite impungenge.

Ati 'Mushiki we nawe twari kumwe ku bitaro, sinzi akantu kamushikuje nawe arambwira ati ndatashye, wowe ugume kuri musaza wanjye. Ubwo yaje akimara kuza, imvura ihita igwa, imaze guhita ndavuga nti Mana imvura ntigwe nyinshi kuko hari aho itafari rimwe nzi ryatose, ricitsemo yahita igwa ku bana.'

Usibye uwo witabye Imana, uyu mubyeyi yavuze ko abandi bo mu muryango we bari mu bitaro, ko 'umwe sinzi niba akaguru batari bugace, undi yangiritse ku mutwe uruhande rumwe, bararyamye mu bitaro.'

Undi muturage wapfushije abantu, ni Tuyisenge Emmanuel. Umugore we n'abana be babiri bapfuye bagwiriwe n'inzu adahari kuko akora akazi k'ijoro. Ati 'Nabimenye mu gitondo, ndaza mfasha abari bahari gukuraho amatafari yari yabaguyeho, ndabafasha dukuramo imirambo itatu y'umuryango wanjye'.

Nibura abantu 129 nibo bimaze kubarurwa ko bitabye Imana mu Ntara y'Uburengerazuba, Amajyepfo n'Amajyaruguru. Mu turere twibasiwe cyane harimo aka Rubavu aho hamaze kubarurwa abantu 27, Rutsiro ni 26, Ngororero ni 23, Nyabihu ni 17 na Karongi ifite impfu z'abantu 16.

Utundi turere twabayemo ibiza ni Nyamagabe, Burere, Musanze, Gicumbi na Gakenke.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Alain Mukurarinda, yabwiye IGIHE ko hafashwe ingamba zihuse, zigena ko abantu bose basabwe kuva ahari inzu zasenyutse.

Ati 'Hari izasenyutse, hari izihengamye, hari iziri hagati mu mazi, abantu bashobora kwishuka bakavuga ngo njye inzu yanjye ntiyaguye reka mbe nararamo. Imvura n'ubu irakubye, icyemezo cyafashwe ni uko nta muntu ugomba kuguma mu gace karimo inzu yasenyutse, abantu bose bagomba kuhava.'

Nk'i Rubavu hateganyijwe site ya Nyamyumba, Nyemeramihigo, Rugerero n'ahandi mu gihe na Karongi naho cyo kimwe no mu bindi bice ari uko biri gukorwa.

Mu Kagari ka Gitarama i Karongi, IGIHE yabonye abaturage bafashijwe kuvanwa aho inzu zari zaguye bakajya gucumbikirwa by'agateganyo mu nsengero n'ahandi.

Mu Mujyi wa Karongi naho ni uko, Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba yari mu muhanda agenda n'amaguru afatanya n'abandi bayobozi b'inzego z'ibanze gushakira abaturage aho baba bikinze mu gihe hari gutekerezwa igisubizo kirambye.

Ahatari buboneke inzu zo gushyiramo abaturage, biteganyijwe ko hitabazwa amahema, bagacumbikirwa by'agateganyo ahantu hadashobora kuba hashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Iyi nzu yapfiriyemo umwana w'imyaka 12
Abo inzu zabo zasenyutse basabwe kuzinga utwangushye bakajya gucumbikirwa
Umwana w'imyaka 12 yapfiriye muri iyi nzu aryamye, abandi bari bayirimo barakomereka bikomeye
Inzu nyinshi zasenyutse zari ziri mu bice bigoye n'ubundi bishobora gushyira ubuzima bw'abantu mu kaga
Abari bafite ibikoresho bitangiritse babikuyemo bajya gucumbikirwa aho inzego z'ubuyobozi zabateganyirije
Ijoro ryaguyemo imvura ryasize benshi mu bihe bigoye ku buryo batazi uko bagiye gukomeza ubuzima bwabo
Inzu zagiye zigwa igice kimwe, hashira umwanya zikangirika n'ahandi
Imvura yaguye isanga bamwe mu buriri ku buryo na matola zanyagiwe
Tuyisenge Emmanuel yapfushije abana babiri n'umugore bagwiriwe n'inzu adahari
Agahinda ni kose ku miryango yabuze abayo bitabye Imana
Uyu mubyeyi uri ibumoso, yapfushije umwana adahari, we n'abandi bo mu muryango we bashenguwe n'agahinda
Kubura umuvandimwe mu bihe nk'ibi ni ibintu biba bitoroshye na mba

Kanda hano urebe andi mafoto

Amafoto: Irakiza Augustin




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikiniga-amarira-n-agahinda-ku-mitima-y-abapfushije-ababo-mu-biza-byibasiye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)