Ikipe Lionel Messi azakinira avuye muri PSG y... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mukinnyi w'imyaka 35 ufatwa nk'umwe mu batazibagirana mu mateka y'umupira w'amaguru azajya gukina mu ikipe ya Al Hilal asinye amasezerano azatuma abona miliyoni 522 z'amayero ku mwaka. 

Lionel Messi agiye kongera guhura na mukeba we w'ibihe byose, Cristiano Ronaldo nawe ukina muri Al Nassr yo muri Saudi Arabia.

Nk'uko Ibiro ntaramakuru by'Abafaransa (AFP) byabitangaje, ibiganiro bisa nk'aho byageze ku musozo mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, ndetse ngo Al Hilal yamaze Kwizera ko mu mwaka utaha izaba ifite Lionel Messi. 

Mbere byari byavuzwe ko umugore wa Lionel Messi witwa Antonella Roccuzzo adashaka kujya kuba muri Saudi Arabia ndetse ngo n'abana b'uyu mukinnyi bashakaga kwigumira i Burayi . 

Nibyo byari byatumye Lionel Messi ageza iki gihe atarafata umwanzuro waho azajya gukina kuko yarakibiganiraho n'umuryango we.

Ariko kugeza ubu umwanzuro yamaze kuwufata ubuzima bwe agomba kubwimurira muri Saudi Arabia nk'uko ibinyamakuru bikomeje kubyandika.

Ikinyamakuru cyo mu Bufaransa, L'Equipe gitangaza Messi azasinya amasezerano y'imyaka 2 ndetse harimo ko n'umwaka wa 3 yazawongera nyuma. Bivuze ko yazarangizanya na Al Hilal afite imyaka 38.

Iki kinyamakuru kandi gikomeza kivuga ko Lionel Messi nawe yashakaga kwigumira i Burayi akina muri FC Barcelona ariko iyi kipe iracyafite ikibazo cy'ubukungu ariyo mpamvu kugeza ubu imiryango imusubiza muri Espagne yamaze kuyifunga.

Cristiano Ronaldo na Lionel Messi bagiye kongera gukina muri shampiyona imwe


Lionel Messi usanzwe ari ambasaderi wa Saudi Arabia





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129129/ikipe-lionel-messi-azakinira-avuye-muri-psg-yamenyekanye-129129.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)