Ikipe ya Byiringiro Lague na Yannick Mukunzi ntago byaraye biyigendekeye neza - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya Sandvikens IF yo muri Sweden isanzwe ikinamo abakinnyi 2 b'abanyarwanda, Byiringiro Lague na Yannick Mukunzi, ntabwo yaraye ibonye amanota 3.

Mu mukino wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Gicurasi 2022, iyi kipe ya Sandvikens IF yanganyije n'ikipe ya Täby igitego 1-1.

Muri uyu mukino kandi, Byiringiro Lague yari yicaye ku ntebe y'abasimbura, naho Yannick Mukunzi we ntanubwo yari mu bakinnyi 18.

Ubu iyi kipe yafashe umwanya wa 3 n'amanota 16 aho irushwa n'iya mbere amanota 5 kuko yo ifite 21 ni mu gihe iya kabiri ifite amanota 19.



Source : https://yegob.rw/ikipe-ya-byiringiro-lague-na-yannick-mukunzi-ntago-byaraye-biyigendekeye-neza/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)