Ikipe y'Igihugu Amavubi yatewe mpaga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri rishyira kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Gicurasi 2023, ni nibwo Impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru muri Afurika, CAF ryamenyeshe u Rwanda ko rwatewe mpaga ku mukino wo ku munsi wa 4 rwakinnyemo na Benin taliki 29 zukwezi kwa 03 mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika.

Ibi byatewe n'uko Amavubi yakoze ibitemewe agakinisha umukinnyi ukina mu kibuga hagati ariwe Muhire Kevin wabonye amakarita 2 y'umuhondo mu mikino 2 yikurikiranya. Iyo mikino ni uwa Senegal wo ku munsi wa 2 ndetse n'uwa Benin wo ku munsi wa 3.

Nyuma y'uko Muhire Kevin akinnye umukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium umutoza wa Benin yahise abitangariza mu kiganiro n'itangazamakuru ko bagomba kurega Amavubi muri CAF bitewe nuko ibyo bakoze bitemewe. 

Aha niho bamwe mu babishinzwe mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda batangiye kubibazwa ariko bo bakavuga ko bamukinishije bitewe n'uko muri raporo bahawe atari afite amakarita 2 y'umuhondo.

Ubundi mu busanzwe nk'uko amategeko abiteganya ikipe y'igihugu ni inshingano zayo kumenya niba umukinnyi wayo atarabonye amakarita amubuza gukina umukino ukurikiyeho ariko ku Mavubi siko byagenze kuko bagendeye kuri raporo yavuye ku basifuzi basifuye umukino ubanza wa Benin bakibagirwa kwandika ikarita y'umuhondo ya Muhire Kevin.

Nyuma y'uko CAF ibonye ikirego cya Benin yahise igenzura bifashishije amashusho basanga aribyo koko Muhire Kevin yabonye amakarita 2 y'umuhondo bahita bahana bahereye ku basifuzi basifuye umukino ubanza.

Bitewe n'uko batanditse ikarita y'umuhondo ya Muhire Kevin, none ubu hari hatahiwe u Rwanda birangiye narwo rutewe mpaga y'ibitego 3-0.

Muhire Kevin wakinnye umukino wa Benin wabereye i Kigali kandi atari abyemerewe



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129453/ikipe-yigihugu-amavubi-yatewe-mpaga-129453.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)