Ikirunga cya Nyamuragira cyagaragaje ibimenyetso byo kuruka, impuguke zihumuriza abaturage - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibirunga biri muri RDC ubu ni byo bigifite ubushobozi bwo kuruka ndetse mu myaka mike ishize Nyiragongo yasize benshi habi nyuma yo guhitana bamwe, ikangiza inzu n'imyaka yabo mu Burasirazuba bw'iki gihugu.

Ikigo gikurikiranira hafi ibi birunga cyatangaje ko kuva tariki 9 Gicurasi 2023 cyabonye amakuru ko amahindure yo mu Kirunga cya Nyamuragira yatangiye kuzamuka yerekeza ku ruhande rwo mu Burengerazuba bw'iki kirunga.

Itangazo iki kigo cyasohoye ku wa 17 Gicurasi 2023 rigaragaza ko nta makuru agaragaza ko amahindure yaba yahinduye icyerekezo ndetse ngo habayeho kuruka cyaruka muri Pariki ya Virunga.

Rigira riti 'Turasaba abaturage b'i Goma gutuza no kuguma mu byabo. Bagomba kurya imboga babanje kuzironga kandi amazi yo mu bigega by'imvura bakitondera kuyakoresha.'

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 19 Gicurasi 2023 abakoresha imbuga nkoranyambaga batangiye gukwirakwiza amafoto y'Ikirunga cya Nyamuragira kiruka, bahamya ko amahindure atari kwerekeza mu baturage.

Abaturage bagiye bavuga ko cyatangiye kuruka guhera saa 18h00. Ikinyamakuru Tazama RDC yanditse ko ku isaha ya 18h47 hejuru ku Kirunga cya Nyamuragira hasa n'umutuku ariko kugeza 19h17 abaturage bo mu Gace ka Rugari bavuze ko cyari kitararuka.

Kugeza ubwo iyi nkuru yakorwaga, OVG nta makuru yandi yari yagatangaza ku byerekeye iruka ry'iki kirunga.

N'ubwo benshi batarimo kumva imitingito ikomeye, abaturiye imijyi ya Gisenyi na Goma bamaze iminsi bumva ubushyuhe bwinshi, nka kimwe mu bimenyetso by'ubushyuhe bwoherezwa n'ikirunga.

Ikirunga cya Nyamuragira gikunze kuruka cyane kurusha Nyiragongo, ariko ntikigira ingaruka ku baturage kubera cyerekeza muri Pariki y'Ibirunga, icyakora icya Nyiragongo cyo iruka ryacyo rikura umutima benshi kubera cyohereza amahindure mu baturage.

Ubwo giheruka kuruka tariki 21 Gicurasi 2021 cyahitanye abantu, cyangiza inyubako nyinshi muri Teritwari ya Nyiragongo hafi y'Umujyi wa Goma, ndetse abaturage benshi bava mu byabo.

Ikirunga cya Nyamuragira biravugwa ko cyatangiye kuruka



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikirunga-cya-nyamuragira-cyagaragaje-ibimenyetso-byo-kuruka-impuguke-zihumuriza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)