Imana isubiriza mu Kwiheba koko, Umugore yabyaye impanga kandi ashaje benshi bamubwiraga ko yacuze imbyaro - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imana isubiriza mu Kwiheba koko, Umugore yabyaye impanga kandi ashaje

Byabaye nk'igitangaza ubwo umugore wo muri Nigeria w'imyaka 54 y'amavuko yabyaraga impanga z'abana batatu, nyuma yo kumara imyaka 21 yose ategereje urubyaro ariko yarahebye. Nyuma y'iyo nkuru nziza, yakoresheje imbuga nkoranyambaga, asangiza abandi umunezero yatewe n'uwo mugisha yagize, aho yerekanye amafoto ye atwite ndetse amaze no kubyara izo mpanga ze.

Nyuma yaho, yashyize hanze amafoto amugaragaza atwite n'andi amugaragaza ateruye abana be, ndetse na videwo imugaragaza arimo akina n'abana be batatu batangiye gukura. N'ubwo atashyizeho imyirondoro ye, amafoto ye na videwo byahise bikwirakwizwa cyane n'abakoresha imbuga nkoranyambaga.



Source : https://yegob.rw/imana-isubiriza-mu-kwiheba-koko-umugore-yabyaye-impanga-kandi-ashaje-benshi-bamubwiraga-ko-yacuze-imbyaro/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)