Imana ukunda Rayon Sports koko! Gutsindwa kwa Kiyovu Sports byahaye amahirwe Rayon Sports bidasabye ko ikina umukino wa nyuma ndetse binaba byiza kuri APR FC - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Shampiyona y'umupira w'amaguru mu Rwanda yari igeze aharyoshye ku munsi wayo wa 29 usize abafana b'ikipe ya Kiyovu Sports baririra mu myotsi nyuma yo gutsindwa na Sunrise FC igitego 1-0 biha amahirwe ikipe ya Rayon Sports na APR FC.

Gutsindwa kwa Kiyovu Sports byatumye itakaza amahirwe yo gutwara igikombe cya shampiyona kuko yahise itakaza umwanya wa mbere maze ufatwa na APR FC banganya amanota 60 gusa APR FC yo irusha Kiyovu Sports ibitego ndetse byahaye amahirwe ikipe ya Rayon Sports yo kuzasokera igihugu mu mukino ny'Afurika.

Bisanzwe bizwi ko ikipe itwaye igikombe cya shampiyona ni yo isokera igihugu mu mikino cya Caf Champions Leuge, naho ikipe itwaye igikombe cy'Amahoro ikajya mu mikino ya Caf Comfederetion Cup.

Bivuze ko kuba Kiyovu Sports yatsinzwe byahaye amahirwe ya APR FC yo kwegukana igikombe cya shampiyona ari nayo izakina n'ikipe ya Rayon Sports ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'amahoro.

Ubwo ikipe ya Rayon Sports iramutse itsinzwe na APR FC ku mukino wa nyuma, ntakabuza nabwo Murera yajya muri Caf Comfederetion Cup kubera ko APR FC yaba yaratwaye ibikombe byose, kandi itegeko ruvuga ko hahita hasoko iyageze ku mukino wa nyuma mu gikombe cy'Amahoro iyo hari ikipe yatwaye ibikombe byose.

 



Source : https://yegob.rw/imana-ukunda-rayon-sports-koko-gutsindwa-kwa-kiyovu-sports-byahaye-amahirwe-rayon-sports-bidasabye-ko-ikina-umukino-wa-nyuma-ndetse-binaba-byiza-kuri-apr-fc/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)