Mu Karere ka Rubavu hari site zashyizweho abibasiwe n'ibiza zirimo iya Nyemeramihigo, Nyamyumba, Kanyefurwe n'iri kuri Vision Jeunesse Nouvelle.
Perezida Kagame yasuye abo baturage bibasiwe n'ibiza ndetse n'uduce byangije mu Karere ka Rubavu. Yasuye agace ka Mahoko, Nyundo na Pfunda. Hose yarebye uburyo ibiza byibasiye uduce dutandukanye, bigatwara ubuzima bw'abantu ndetse bikangiza ibikorwaremezo.
Abantu barenga ibihumbi icyenda ni bo bagizweho ingaruka n'ibi biza kuko bavuye mu byabo, mu gihe inzu ziri hafi 6000 zangiritse. Akarere ka Rubavu, ni kamwe mu twibasiwe cyane.
Abaturage bacumbikiwe muri iyi nkambi bahawe ibikoresho by'ibanze birimo ibiryamirwa n'inzitiramubu. Abana bashyiriweho irerero, aho buri munsi bahabwa amasomo mu gihe ababyeyi babo badahari.
Muri iyi nkambi hashyizwe ibikorwa by'ibanze byose umuntu yakenera, by'umwihariko serivisi z'ubuzima.
Niyonteze Claude yari atuye mu Murenge wa Rebero. Mu mwaka ushize, ibiza byibasiye hafi y'aho yari atuye, umukingo ugwira inzu yari munsi y'iye, hapfa umuntu umwe.
Ati "Ejo bundi muri iriya mvura y'ubushize nanone umukingo waramanutse, hari utubuye nari nashyizeho, nanone umukingo warongeye uramanuka ariko ku bw'amahirwe, ntawapfuye ariko aho inzu isigaye, ubanza ari santimetero cyangwa metero imwe ariko yongeye kugwa, inzu yahita igwa."
Uyu muturage yavuze ko abayobozi bamubwiye ko agomba kwimuka kandi ko nawe abishyigikiye. Ati "None se urumva naba ahantu ntasinzira wumva ngo ejo cyangwa ejo bundi wahasiga ubuzima? Ndabishyigikiye."
Nyirasafari Gaudence we yavuze ko yahunze nta kintu na kimwe afite, ku buryo muri iki gihe nta gikombe, nta safuriya, nta n'isahani. Yahunze ari kumwe n'abana be batanu.
Aho ari nubwo ari mu nkambi, yishimira ko afite iby'ibanze bimufasha kubaho neza.
Ati "Bampaye matola, ibyo kurya nabyo turarya ariko mu minsi ya mbere byazaga bitinze, ariko muri iyi minsi biza neza nta kibazo. Baduha akawunga n'ibishyimbo n'umuceli gusa wo ntabwo tuwurya ngo tuwuhage kuko ukundwa na benshi."
Tuyisenge Jean Paul ari kuba mu nkambi ya Vision Jeunesse Nouvelle. Inzu ye yari mu kagari ka Kabirizi yarasenyutse, gusa nta muntu wahuyemo.
Ati "Ubufasha turi kubuhabwa, bari kuduha ijerekani, imbegeti [indobo] n'ibyo kurya nabyo bikaza. Kwivuza batuvuriza ubuntu, leta yarakoze, iyo batwishyuza byari kuba ari ikigeragezo."
Yakomeje agira ati "Abana bari kubajyana kwiga, bagenda n'amaguru ariko bafashwa n'abantu ba Croix Rouge nibo babajyana. Abato bafite irerero ubu."
Tuyisenge yavuze ko we n'umuryango w'abantu barindwi bose bari mu nkambi, nubwo ngo yisanze ari mu itandukanye n'iy'umugore we ariko yavuze ko yemerewe kujya kubasura.
Seburo Mvukiyehe yakodeshaga hafi y'umugezi wa Sebeya, inzu ye yarasenyutse. Ubu ari mu nkambi kandi ashima ko hari ubufasha we n'umuryango we bahabwa.
Ati "Baduha byose, baduhaye n'imyenda. Abana ni bo bayibonye mbere kuko bo bajya kwiga."
Umukuru w'Igihugu byitezwe ko agomba kuganiriza aba baturage, akabagezaho ijambo ry'ihumure.
Kuva ibi biza byakwibasira igihugu, leta yabaye hafi abo byagizeho ingaruka, ishyiraho uburyo bwo kubafasha bw'igihe gito ndetse inafata ingamba zirambye zirimo gutuza abari ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, bakajya ahantu hatekanye.
Amafoto: Igirubuntu Darcy