No title

webrwanda
0

Imbaraga ni zose ku bafana ba Kiyovu Sports bazindutse kare berekeza mu Karere ka Nyagatare, aho bafite icyizere cyo gucyura amanota atatu. Kiyovu Sports iyoboye urutonde rwa shampiyona n'amanota 60, irusha amanota 3 gusa APR FC.

Ku rundi ruhande, APR FC igiye kwakira ikipe ya Rwamagana City mu marere ka Bugesera, aho isabwa gutsinda, Kiyovu Sports igatsindwa. 

Umunsi nk'uyu, uvuze byinshi kuri shampiyona y'umwaka ushize, kuko Kiyovu Sports icyo gihe yananiwe kwegukana igikombe cya shampiyona inganya na Espoir FC, mu gihe APR FC yari yatsinzwe na As Kigali ibitego bibiri ku busa.

Abakinnyi ba Kiyovu Sports bageze i Nyagatare kuri uyu Gatandatu, aho baciye mu Karere ka Gicumbi mu muhanda mushya uhinguka i Nyagatare.

Umurambi w'Umutara uracyari wa wundi kuri wowe utahaheruka

Ikirere cya Nyagatare kirera de!! Ntabwo kijunditse izuba hari n'aho twaciye ibigori byeze nta kibazo

Ubwatsi bw'inka buratoshye nta kibazo ndetse abaturage batubwiye ko zikamwa ngo muzaze babazimanire

Ubwo InyaRwanda yageraga kuri sitade ya Nyagatare yasanze umutuzo ukiri wose, abafana batarahagera 

Galle ya Nyagatare ihuza abaturage b'aka Karere n'Umujyi wa Kigali, unyuze i Kayonza, ndetse n'undi muhanda mushya wa Gicumbi

Ku isoko rya Nyagatare, wahasanga serivice nziza za MTN, harimo kubitsa no kubikuza, kohereza amafaranga ndetse n'ibindi bikorwa byose waba ukeneye 

Abafana ba Kiyovu bageze muri Nyagatare, bahise bafata umujyi 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129622/live-sunrise-fc-yakiriye-kiyovu-sports-mu-mukino-wo-gupfa-no-gukira-amafoto-129622.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)