Ni icyemezo gishobora kubaho nyuma y'uko Perezida Kagame aheruka muri Guinée Conakry ku wa 17 Mata 2023, aho yagiranye ibiganiro byihariye na Perezida Doumbouya, birimo n'ubufatanye mu by'ikoranabuhanga.
Amasezerano yasinywe n'impande zombi agamije ubufatanye mu ngeri zitandukanye zirimo n'ikoranabuhanga.
Ku wa Kane w'icyumweru gishize, Col. Doumbouya, yabwiye Guverioma ye ko we na mugenzi we w'u Rwanda baganiriye ku ngingo nyinshi zifitiye inyungu ibihugu byombi.
Yavuze ko hashyizweho Komisiyo y'Ubufatanye ihuriweho n'ibihugu by'u Rwanda na Guinée Conakry ndetse ko hari amatsinda y'inzobere ku mpande zombi agomba gukomeza kurebera hamwe uko amasezerano y'ubufatanye yashyizweho umukono ku wa 18 Mata 2023 azashyirwa mu bikorwa.
Yasabye Minisitiri w'Intebe gukora ibishoboka byose mu rwego rwo gufasha Komisiyo y'Ubufatanye ihuriweho n'ibihugu byombi kugira ngo itangire gukora, kandi amasezerano yashyizweho umukono mu bijyanye n'itumanaho, isakazamakuru mu by'ikoranabuhanga no gutangiza ikoranabuhanga mu mikorere ya Leta atangire gushyirwa mu bikorwa vuba.
Ikinyamakuru Vision Guinée cyanditse ko Minisitiri ushinzwe ubwikorezi we yahawe amabwiriza yo gutegura vuba ingendo zo mu kirere zihuza Conakry na Kigali.
Iki gihugu cyahoranye Ikigo cy'Indege, Guinee Airlines, kuva mu 1999, icyakora cyaje guhagarara mu 2004. Ku rundi ruhande, u Rwanda rufite RwandAir, ikigo gikomeje kwaguka ku rwego mpuzamahanga.
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga we yasabwe gutegura uko hashyirwaho uhagarariye inyungu za Guinée Conakry mu Rwanda, mu rwego rwo gushimangira ubucuti n'ubufatanye hagati y'ibihugu byombi.
Muri urwo ruzinduko, Perezida Kagame yagaragaje ko gusangira ubumenyi n'ubunararibonye nk'Abanyafurika n'abandi bafatanyabikorwa hirya no hino ku Isi, bikenewe cyane kandi ari ingenzi.
Perezida Kagame yavuze ko mu rugendo rw'iterambere, ntacyo igihugu cyageraho kibaye nyamwigendaho.
Ati "Nta muntu umwe wigira ku buryo yagera ku byo ashaka abyifashijemo. Ni yo mpamvu ubufatanye mu bintu byose ari ingenzi cyane."
Ubwo yari akiri muri Guinée Conakry, ku wa 18 Mata 2023 kandi hatashywe Ikiraro cyiswe "Pont Paul Kagame" cyari kimaze imyaka itatu cyubakwa mu Mujyi wa Dubréka muri icyo gihugu.
Colonel Mamadi Doumbouya uri ku butegetsi, yabufashe ahiritse Alpha Condé wayoboye Guinée kuva mu 2010 kugera mu 2021.
Biteganyijwe ko inzibacyuho iyobowe na Colonel Mamadi Doumbouya izarangira mu 2024.