Imikino ya nyuma y'Igikombe cy'Amahoro Izifashishwa mu gutabara abibasiwe (...) - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'ibiza byibasiye Intara z'Amajyaruguru, Iburengerazuba n'Amajyepfo byahitanye abantu 135 mu ntangiriro z'uku kwezi, Abanyarwanda batandukanye n'inshuti zarwo batanze inkunga yo gufasha abagezweho n'ingaruka zabyo.

FERWAFA na yo ntiyirengagije iki gikorwa ihitamo kwifashisha imikino ya nyuma y'Igikombe cy'Amahoro izabera mu Karere ka Huye, tariki ya 3 Kamena 2023, igafata mu mugongo abasizwe iheruheru n'ibyo biza nk'uko bigaragara mu itangazo yanyujije ku mbunga nkoranyambaga.

Yagize iti 'Ubuyobozi bwa FERWAFA bwishimiye kumenyesha abakunzi b'umupira w'amaguru ko 50% y'amafaranga azava ku mikino ya nyuma y'igikombe cy'Amahoro, azajya mu bikorwa byo gufasha abagizweho ingaruka n'ibiza byibasiye Intara y'Iburengerazuba, Amajyaruguru ndetse n'Amajyepfo.'

Yongeyeho ko mu rwego rwo kwishimira ruhago, Abanyarwanda bose bakwiye kujya kureba uwo mukino banazirikana abavandimwe bagizweho ingaruka n'ibyo bibazo.

Ibiciro byo kwinjira kuri iyi mikino byagabanyijwe ku bantu bazagura amatike mbere, aho imyanya y'icyubahiro ari ibihumbi 10 Frw, iruhande rwaho hishyurwe 5000 Frw ndetse ahasigaye hose ni 2000 Frw.

Amatike yo ku munsi w'umukino azaba yiyongereye. Mu myanya y'icyubahiro hazaba ari ibihumbi 15 Frw, 7000 Frw ahatwikiriye ndetse na 3000 Frw ahasigaye hose.

Kuri uwo munsi, umukino wa mbere uzahuza Mukura VS na Kiyovu Sports zizahatanira umwanya wa gatatu hakurikireho APR FC izacakirana na Rayon Sports zihataniye Igikombe cy'Amahoro cya 2023.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/imikino-ya-nyuma-y-igikombe-cy-amahoro-izifashishwa-mu-gutabara-abibasiwe-n

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)