Imishinga yo gusangira amashanyarazi hagati y'u Rwanda na Uganda yarasubukuwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibihugu byombi bihuriye ku mishinga y'ingufu z'amashanyarazi nka Interconnection of Electrical Grids of Nile Equatorial Lakes ugamije kubaka sitasiyo z'amashanyarazi no gukwirakwiza amashanyarazi mu bihugu byo mu Karere k'Ibiyaga Bigari birimo u Burundi, RD Congo, Kenya, u Rwanda na Uganda.

Bigamije gufasha ibihugu gusangira umuriro w'amashanyarazi, abafite mwinshi bagasagurira abafite muke mu rwego rwo kwihutisha iterambere.

Ku ruhande rw'u Rwanda na Uganda, hari umushinga wo kubaka sitasiyo z'amashanyarazi n'imiyoboro itwara umuriro mwinshi yagombaga kuba yuzuye mu 2020 ariko ntibyakunda.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ingufu ya Uganda, Irene Pauline Batebe yabwite The East African dukesha iyi nkuru ko iby'ibanze byakozwe ku buryo hasigaye gushyiraho imashini zihuza kandi zikagenzura umuriro w'amashanyarazi ku mpande zombi.

U Rwanda na Uganda bisanzwe bisangira umuriro w'amashanyarazi ku mupaka wa Cyanika, ugakoresha muri Kisoro yo muri Uganda na Gatuna mu Rwanda.

Ku musozi wa Shango muri Nyagatare kandi hari sitasiyo nto y'amashanyarazi itanga 220/110kV, nayo igaragazwa nk'inzira nziza yo gusangira amashanyarazi hagati y'u Rwanda, Uganda, Tanzania na RDC.

Kimwe mu byatumye uyu mushinga udindira, ngo harimo gutinda kubaka imiyoboro y'amashanyarazi yose ikenewe ngo ibyo bihugu bitangire gusangira umuriro.

Ku mupaka wa Cyanika u Rwanda na Uganda bisanganywe umuyoboro w'amashanyarazi ubifasha guhererekanya umuriro



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imishinga-yo-gusangira-amashanyarazi-hagati-y-u-rwanda-na-uganda-yarasubukuwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)