Impinduka ku mukino wa Rayon Sports na Police FC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rayon Sports yamaze kwemeza ko umukino wo kwishyura wa 1/4 mu gikombe cy'Amahoro 2023 uzayihuza na Police FC wakuwe kuri Stade ya Muhanga ushyirwa kuri Kigali Pelé Stadium.

Uyu mukino wo kwishyura ukaba uteganyijwe ku munsi w'ejo ku wa Gatatu tariki ya 3 Gicurasi 2023 saa 15h00'.

Byari biteganyijwe ko uzabera i Muhanga aho Rayon Sports isanzwe yakiririra imikino yayo kubera ko Kigali Pelé Stadium irimo kuvugururwa kuva muri Mutarama 2023, ikaba itararangira neza ari nayo mpamvu idakinirwaho imikino yose.

Rayon Sports yari yasohoye itangazo rivuga ko uzabera i Muhanga ariko nyuma y'amasaha make ikaba yasohoye irindi ririvuguruza rivuga ko uzabera kuri Kigali Pelé Stadium nk'uko bigaragara ku rukuta rwabo rwa Twitter.

Umukino ubanza warangiye ku nstinzi wa Rayon Sports y'ibitego 3-2, ubu ikaba isabwa kunganya gusa kugira ngo ikomeze muri 1/2 cy'igikombe cy'Amahoro.

Izakomeza ikaba igomba kuzahura na Mukura VS muri 1/2 ni mu gihe APR FC na Kiyovu Sports ku rundi ruhande zizaba zesurana zishakamo igera ku mukino wa nyuma.

Umukino wa Police FC na Rayon Sports wazanywe i Kigali



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/impinduka-ku-mukino-wa-rayon-sports-na-police-fc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)