Impinduka zishobora kuba ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru avuga ko ikipe ya APR FC yateye utwatsi ibyo gukina saa 18h00' umukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro uzayihuza na Rayon Sports kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.

Uyu mukino uteganyijwe kuzaba tariki ya 3 Kamena 2023 ukabera kuri Stade ya Huye, mu Magepfo y'u Rwanda.

Kuri gahunda byari biteganyijwe ko saa 15h00' hazaba umukino w'umwanya wa 3 uzahuza Kiyovu Sports na Mukura.

Umukino karundura uzahuza Rayon Sports na APR FC ukaba saa 18h00' ariko APR FC yifuza ko byahindurwa kuko iyo saha ibabangamiye.

Amakuru avuga ko APR FC yamenyesheje ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda ko nta mpamvu banona yo guhindura amasaha igikombe cy'Amahoro gisanzwe gikinirwaho ndetse na shampiyona aho iyo hari imikino 2 umwe uzanwa saa 12h undi saa 15h.

Bakaba babona ko ari byo n'ubundi byakurikizwa. Ikindi APR FC yatanze nk'impungenge ibona ayo masaha yasyizweho umukino atorohereza abantu bazataha i Kigali harimo n'iyi kipe y'ingabo z'igihugu ihamya ko itazarara i Huye nyuma y'umukino.

Bivugwa ko FERWAFA irimo kureba kuri izi mpungenge ku buryo ishobora korohereza buri wese ikaba yakwemera ubusabe bwa APR FC igahindura amasaha y'umukino.

Umukino wa APR FC na Rayon Sports ushobora guhindurirwa isaha



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/impinduka-zishobora-kuba-ku-mukino-wa-nyuma-w-igikombe-cy-amahoro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)