Babitangaje mu kiganiro bagiranye n'abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Gicurasi 2023, cyabereye kuri Crown Conference i Nyarutarama.
Ni ku nshuro ya mbere bagiye gukora iki gitaramo kizahuriza hamwe abantu 1000, kizabera muri Kigali Convention Center. Ni igitaramo bise 'Gathering of 1000 Special Worship Live Concert' kizatangira saa kumi n'ebyiri kugeza saa tatu n'igice z'ijoro.
James Rugarama yasabiye umugisha itangazamakuru avuga ko 'umurimo mukora ntidushobora kuwufata nk'usanzwe'. Yavuze ko mu gihe cy'imyaka itatu ishize batangiye umurimo w'Imana wagutse, kandi bamaze no kubona abaterankunga bahora bafatanya.
Uyu mugabo yavuze ko imyaka itatu yari ishize badakora igitaramo nk'iki bagiye gukora. Akomeza ati 'Turitegura ko tuzakora igitaramo nk'icyo twakoze mu 2020, Imana yashyize igitekerezo ku mutima wacu wo gukora igitaramo nk'iki.'
Yavuze ko bari bamaze igihe bakira ibitekerezo by'abantu babwira ko bashaka ko babakorera igitaramo kinini ariko 'tugakorera abantu bacye'.
Ati 'Kugirango dukore igitaramo kinini ariko cy'abantu bacye. Dusanzwe dutarama, tugahuza inshuti n'abavandimwe, noneho twategereje gukora igitaramo kiri 'Public' ariko kitarimo abantu benshi.'
James yavuze ko muri iki gitaramo biteguye 'gusabana n'Imana mu buryo budasanzwe'. Avuga ko no mu gihe cyo kwitegura iki gitaramo babonamo ubusabane n'Imana. Avuga ko iki gitaramo bakitezemo kuzakigiriramo ibihe byiza.
Ni igitaramo avuga ko bazatambutsa mu buryo wa 'Live' ku buryo n'abantu bari hanze y'Igihugu bazabasha kugikurikirana. Ati 'Turaza kubaha uburyo bazakurikirana iki gitaramo.'
James yavuze ko mu busanzwe bifuzaga gutumira abantu 700 'ariko sinzi ukuntu umutima waje guhindura ngo 1000'. Yavuze ko uyu mubare w'abantu 1000, wumvikanisha uburyo iki gitaramo kizaba cyagutse, kandi ngo hari abantu bo muri Australia no mu bindi bihugu batangiye kugurira amatike abantu batishoboye.
Avuga ko bitewe n'ubusabe bwa benshi, bashobora gutekereza uburyo barenzaho nk'abantu 100 bazitabira iki gitaramo.
James yavuze ko bashimiye uburyo igitaramo cya Alex Dusabe cyagenze, kandi n'abo biteze ko abanu bazahembukira muri iki gitaramo.
Ati 'Ntekereza ko abantu badakijijwe nta kintu twaba turi gukora. Si ugukizwa gusa, ahubwo harimo no gukomeza itorero.'
Yunganirwa na Daniella, uvuga ko muri iki gitaramo hazabamo igihe cyo kumva ubuhamya bwiza bw'ubuzima.
James avuga ko imyaka itatu ishize badakora igitaramo harimo 'amasomo menshi', kuko Imana 'yatwigishije abantu'.
Ati 'Muri iyi myaka rero twatangiye gukora, twahuriyemo n'abantu benshi, twagiye dutangazwa n'ukuntu abantu bateyeâ¦Hari amasomo menshi twigiyemo, ikintu cyatugoye muri iyi myaka ni ukwiga ku bantu.'
Iri tsinda riherutse gukorera ibitaramo mu Burundi. Yavuze ko mu buryo bw'iterambere mu Burundi bataragera kure ariko mu buryo bw'umwuka baragutse cyane.
Ati 'Uburyo bakiriye indirimbo, uburyo bazizi, u Burundi ni abantu bafite umutima wo kuramya.'
Ubusobanuro bwa Album 'Ibyiringiro' baherutse gushyira hanze bise
James yavuze ko iyi album bayise 'Ibyiringiro' kubera ko muri bo biyumvamo ibyiringiro, kandi banafite gahunda yo 'kuririmba indirimbo nk'izi zisubiza intege mu bugingo kandi zigakomeza ibyiringiro by'itorero'.
James yavuze ko urubuga ABA TV ruriho iyi album muri iki gihe, bafatanyije mu gutegura no gutunganya iyi album, kandi bagiranye amasezerano azafasha kumenyekanisha iyi album. James avuga ko mu minsi micye iri imbere baratangira gushyira hanze izi ndirimbo ku rubuga rwa Youtube.
Uyu mugabo yavuze ko mbere y'indirimbo 'Mpa amavuta' hari izindi ndirimbo zabanje nka 'Nkoresha' bari baranditse mbere y'uko bafata icyemezo cyo gusohora indirimbo yabo ya mbere bise 'Mpa amavuta'.
James yavuze ko 'dushima urugo rwiza Imana yaduhaye'. Ati 'Dufite umugisha wo kugira urugo rwiza.'
Abajijwe ku rufatiro rw'urugo rwawe, James yavuze ko nk'umuryango bashyira imbere isengesho ari nabyo bikomeza urugo rwabo.
James yavuze ko 'turi abantu dufite intege nke ariko turambirije muri Kristo Yesu'. Ati 'Turasengana na Madamu wanjye. Turakomezanya, turigishanya, ni ugufatanya ubundi tukarambiriza muri Kristo Yesu.'
Iyi album yabo ya gatatu iriho indirimbo iri mu rurimi rw'Icyongereza n'indirimbo ebyiri ziri mu rurimi rw'Igiswahili. Ni ubwa mbere basohoye indirimbo ziri mu Giswahili, kuva batangira gufasha abantu kwegerana n'Imana.
Indirimbo yabo bise 'Narakikijwe' ni yo bashyize mu Giswahili ndetse n'indirimbo 'Umwami ni Mwiza Pe' bakoranye n'itsinda rya True Promises, nayo bayiririmbye mu rurimi rw'Igiswahili bayikubira kuri iyi album.
Mu ndirimbo yabo bise 'Ibyiringiro', baririmba bavuga uburyo 'Kristo ari we ntwari y'ubuzima bwa buri wese, akaba 'ubwihisho'. Daniella atangira iyi ndirimbo aririmba avuga uburyo uwizera uwo mwana w'intama ntagikozwe n'isoni.
Mu ndirimbo 'Ku bw'umusaraba' baririmba bavuga uburyo umusaraba wacunguye benshi. Bati "Ku bw'umusaraba wa Kristo, na ya maraso y'igiciro, uwari imbohe narabohowe, ubu ndi amahoro...".
Mu ndirimbo 'Mu gitabo' baririmba ku muntu wumvaga ko ubuzima bwe bugeze ku iherezo, ariko Imana yihuse cyane imuzanira ubugingo bw'iteka.
Iri tsinda rigiye gukora iki gitaramo nyuma y'uko bashyize hanze album yabo ya Gatatu byise 'Ibyiringiro' iriho indirimbo 7, zirimo ebyiri zo mu rurimi rw'Igiswahili.
Iri tsinda ryaherukaga gukora igitaramo muri Werurwe 2020, cyabereye muri BK Arena. Icyo gihe icyo gitaramo bari bacyise 'Mpa amavuta'.
Iki gitaramo cyatewe inkunga n'abarimo ishuri Internationali Technical Science of Kigali, Mustapha wari urihagarariye yavuze ko bishimiye gutera inkunga iki gitaramo 'cyane ko dusanzwe turi abavandimwe'.
Yavuze ko iri shuri risanzwe rishyigikira ibikorwa bya Gospel kuko 'Vestine na Dorcas biga kuri iri shuri'. Ati 'Twumva ari umugisha kubana nabo mu bikorwa byabo.' Kwinjira muri iki gitaramo ku muntu umwe ni ukwishyura ibihumbi 15 (15,000 Frw).
Iki gitaramo kizatambuka ku rubuga rwa Eastfliz. Abatuye ku Mugabane wa Afurika kugirango bazakurikira iki gitaramo ni ukwishyura amadorali (5$) n'aho nyuma y'Afurika ni amadorali 10$ (10$).Â
James na Daniella batangaje ko album yabo bise 'Ibyiringiro' bayikoze bashingiye ku gufasha abantu kugira ibyiringiro ndetse n'itorero muri rusangeÂ
James na Daniella bavuze ko muri iki gitaramo hari abandi bahanzi bazafatanya n'abo
Daniella avuga ko ibyo bakora babishingira ku mugambi w'Imana, kandi bumvira ijwi ryaryoÂ
James yavuze ko muri Kamena 2023 bazajya gukorera ibitaramo mu Burayi, kandi hari ibyo bazahuriramo na Israel MbonyiÂ
James yavuze ko ikintu cyose kigomba kuba gishingiye ku ijambo ry'Imana. Ati 'Indirimbo yose igomba kuba ijyanye n'ijambo ry'Imana'
Igitaramo cya James na Daniella kizaba ku wa 2 Kamena 2023 muri Kigali Convention Center
James na Daniella baherutse gushyira hanze album ya Gatatu bise 'Ibyiringiro'
Kanda hano urebe amafoto menshi ubwo James na Daniella bari mu kiganiro n'abanyamakuru
AMAFOTO: Nathanael Ndayishimiye-InyaRwanda.com