Imvano y'imvururu zatejwe n'umunyezamu wa Rayon Sports hafi gukubita umukinnyi mugenzi we bikamuviramo ikarita #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mpera z'umukino wa 1/4 mu gikombe cy'Amahoro wo kwishyura waraye uhuje Rayon Sports na Police FC, umunyezamu Hategekimana Bonheur yagaragaje gushwana n'abakinnyi bagenzi be hafi gukubita Mucyo Junior Didier.

Hari ku munota wa 2 w'inyongera ubwo Kayitaba Jean Bosco yari amaze gutsindira Police FC igitego cya 2 mu mukino warangiye Rayon Sports itsinze 3-2 ikayisezerera ku giteranyo cy'ibitego 6-4.

Ubwo iki gitego cya kabiri cyari kigiyemo, nibwo Bonheur yagaragaje gutongana cyane ndetse anijujuta ashwana n'abakinnyi bagenzi be.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu munyezamu yarimo atonganya myugariro Mucyo Junior Didier waretse Kayitaba agatera.

Ntabwo yumvaga uburyo ngo bashobora kumwihorera agatera bamurebera. Iki nicyo cyateye uyu munyezamu guteza imvururu hafi no kurwana ashaka gukubita uyu myugariro ukina ku ruhande rw'iburyo.

Ibi byaje kumuviramo guhabwa ikarita y'umuhondo na Ruzindana Nsoro wari uyoboye uyu mukino.

Nyuma yo gusezerera Police FC, Rayon Sports igomba guhura na Mukura VS muri 1/2.

Hategekimana Bonheur yagaragaje gushwana cyane n'abakinnyi bagenzi be



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/imvano-y-imvururu-zatejwe-n-umunyezamu-wa-rayon-sports-hafi-gukubita-umukinnyi-mugenzi-we-bikamuviramo-ikarita

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)