Imvura yaguye mu minsi icumi ya mbere y'uku kwezi yari nyinshi cyane kuko yageze kuri milimetero 182.6 hashingiwe ku bipimo byafatiwe ku bupimiro bwa Mushubati mu Karere ka Rutsiro, iteza ibiza byahitanye abantu 131, inzu zigera mu 6400 zirasenyuka, n'ibindi byinshi.
Meteo Rwanda ivuga ko kuva taliki ya 11 kugeza taliki ya 20 Gicurasi, mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 10 na 80.
Ikomeza kiti "Imvura iteganyijwe kugabanuka cyane ugereranyije n'imvura yaguye mu gice cya mbere gishize mu gihugu hose. Ingano y'imvura iteganyijwe izaba iri ku kigero cy'impuzandengo y'imvura isanzwe igwa mu gihugu."
Ikigero cy'impuzandengo y'imvura isanzwe igwa muri iki gice kiri hagati ya milimetero 10 na 70.
Iminsi iteganyijwemo imvura izaba iri hagati y'iminsi ibiri n'iminsi ine henshi mu gihugu.
Meteo Rwanda yakomeje iti "Imvura iteganyijwe izaturuka ku isangano ry'imiyaga riherereye mu gice cya ruguru cy'Isi."
Imvura iri hagati ya milimetero 60 na 80 niyo nyinshi iteganyijwe mu bice by'Uturere twa Rusizi, Nyamasheke, Karongi, Rutsiro, Ngororero, Rubavu, Nyabihu, Musanze na Burera.
Imvura iri hagati ya milimetero 40 na 60 iteganyijwe mu bice bisigaye by'Intara y'Uburengerazuba niy'Amajyaruguru uretse mu majyepfo y'Uturere twa Gicumbi na Rulindo; iteganyijwe kandi mu karere ka Nyaruguru no mu burengerazuba bw'Uturere twa Nyamagabe na Huye.
Imvura iri munsi ya milimetero 20 niyo nke iteganyijwe mu bice byinshi by'Uturere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza, Kirehe ndetse no mu majyepfo y'Uturere twa Ngoma, na Bugesera. Ahandi hose hasigaye mu gihugu hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 20 na 40.
Igaruka ku ngaruka zitezwe, yakomeje iti "Ingaruka ziterwa n'imvura iringaniye ndetse n'imvura igwa iminsi yikurikiranya muri iki gice, imyuzure ahantu hegereye imigezi no mu bishanga cyangwa hafi y'imigezi ahakorerwa ubuhinzi n'ubworozi, ahantu hahanamye hatarwanyije isuri n'izindi mpanuka ziterwa n'imirabyo n'inkuba zishobora kugaragara ahantu hatandukanye mu gihugu."
"Meteo Rwanda iragira inama abanyarwanda n'inzego bireba gukomeza ingamba zo gukumira no kwirinda ibiza."
Mu gice cya kabiri cy'ukwezi kwa Gicurasi 2023, hateganyijwe ko ubushyuhe bwinshi buzaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 18 na 28 mu Rwanda.
Mu turere twa Nyarugenge, Kicukiro na Bugesera, mu burengerazuba bw'Uturere twa Gasabo na Ngoma, mu burasirazuba bw'Uturere twa Nyagatare, Kamonyi, Ruhango, Nyanza na Gisagara no mu kibaya cya Bugarama hateganyijwe ubushyuhe bwinshi buri hagati ya dogere Selisiyusi 26 na 28.
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/meteo-rwanda-yateguje-ko-imvura-igiye-gutanga-agahenge