Indabo zamuhinduriye ubuzima: Uko Uwacu yifashishije Instagram mu kugera ku nzozi ze (Video) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Buri wese winjiye muri gahunda yo guhinga cyangwa gucuruza indabo, aba afite umwihariko we mu rwego rwo kwigarurira isoko no gukundisha abakiliya be ibyo akora.

Imibare itangazwa n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere Iyoherezwa mu mahanga ry'Ibikomoka ku Buhinzi n'Ubworozi, NAEB, yerekana ko ibijyanye n'indabo, imbuto n'imboga bikomeje gutanga umusaruro kuko nko mu 2022 byinjije miliyari 28.79 Frw avuye kuri miliyari 28.7 Frw yabonetse mu 2020/2021.

Iyi mibare kandi igaragaza ko ubucuruzi bw'indabo bwazamutse cyane ku kigero cya 58.78% mu 2022.

Abashoramari batandukanye bakomeje kugaragaza umwihariko mu guteza imbere ubu bucuruzi. Aha ni ho Uwacu Sandrine yahereye yinjira mu gutunganya indabo z'umwimerere zishobora kumara hafi umwaka zitangiritse.

Mu 2019 ni bwo Uwacu yagize igitekerezo cyo kuba yatangira gukora ishoramari mu gutunganya indabo, cyane ko byari ibintu akunda cyane nubwo nta bumenyi yari afite kuri uwo murimo ariko akomeza guhatana ndetse aza gushinga ikigo yise S.U Bouquet.

Nk'umuntu utari ufite amikoro yatangiye akorera imirimo yo kwamamaza no kumenyekanisha ibyo akora kuri internet yifashishije urubuga rwa Instagram kugeza mu 2020 agize icyicaro cyo gukoreramo ibikorwa bye ku Kicukiro ahazwi nka Sonatubes.

Uwacu Sandrine atunganya indabo z'umwimerere zishobora kumara hafi umwaka zitangiritse



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/indabo-zamuhinduriye-ubuzima-uko-uwacu-yifashishije-instagram-mu-kugera-ku

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)