Inkundo zabo zakuze nk'isabune: Couple 5 z'ibyamamare zabiciye bigacika hano mu Rwanda gusa nyuma y'igihe gito bagahita batandukana - AMAFOTO - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubusanzwe iyo abantu bemeranyije gusezerana imbere y'Imana, Pasiteri, Shehe cyangwase Padiri ndetse n'abandi bose basezeranya, bababwira ko bagiye kubana akaramata, haba mu byiza ndetse n'ibibi bakazatandukanwa n'urupfu.

Gusa kuri ubu twifuje kubagezaho Couple 5 z'ibyamamare hano mu Rwanda, basezeranye imbere y'Imana kubana akaramata, gusa nyuma y'igihe gito bakisubiraho bagasanga batarashishoje ubwo basezeraga imbere y'Imana.

1. Umuhanzikazi Aline Gahongayire, tariki 1 Nzeri 2013, ni bwo yasabwe anakobwa na Gahima Gabriel gusa tariki 28 Ugushyingo 2017 ni bwo bombi batandukanye byemewe n'amategeko.

2. Umunyamakuru David Bayingana yakoze ubukwe n'umurundikazi Teriteka Kezie, kuwa 25 Gicurasi 2013, maze nyuma y'amazi 3 baza kwibaruka umwana utaravuzweho rumwe, kuko yasaga nk'umumetisi bityo Bayingana amushigikanyaho ko yaba ari uwe, biba intandaro yo gutandukana kwabo.

3. Lionel Sentore na Munezero Aline uzwi nka Bijoux bakoze ubukwe muri Mutarama 2022, nyuma y'amezi atageze kuri 5 hahita hatangira kuvugwa ko batandukanye, cyane ko n'umwana Bijou aherutse kwibaruka atari uwa Sentore.

4. Umuhanzi Safi Madiba na Niyonizera Judith nabo bakoze ubukwe ku itariki ya 01 Ukwakira 2017 mu buryo butunguranye, gusa mu ntangiriro y'umwaka wa 2020 nibwo byavuzwe ko batakibana, none gatanya yemewe bayihawe muri 2023.

5. Umuhanzi Nemeye Platin na Ingabire Olivia, bo basezeranye imbere y'Imana tariki 27 Werurwe 2021, gusa kuri ubu biravugwa ko batakibana ngo kubera ko umugore yaje mu rugo atwite inda y'undi musore utari Platin.



Source : https://yegob.rw/inkundo-zabo-bakuze-nkisabune-couple-5-zibyamamare-zabiciye-bigacika-hano-mu-rwanda-gusa-nyuma-yigihe-gito-bagahita-batandukana-amafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)